Bonjour Vacance ni gahunda yashyiriweho urubyiruko rugiye mu biruhuko, igamije kuruhuriza hamwe, rukagaragaza impano rwifitemo rukanagirwa inama y’uburyo rugomba kwitwara mu buzima bwo hanze y’ishuri ruba rwinjiyemo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018, iki gikorwa cyakomereje mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Maison de Jeunes, nyuma yo kubera i Gikondo n’i Kabuga.
Mu murenge wa Kimisagara hagaragarijwe impano zidasanzwe ugereranyije n’ahahabanjirije , dore ko hari hateraniye ibihumbi by’urubyiruko rwaje gushyigikira iki gikorwa.
Mu mpano zitandukanye zagaragajwe, harimo imbyino, kumurika imideri n’imikino ngororamubiri inyuranye.
Abayobozi bakuru bari bitabiriye iyi gahunda bose bahurije ku kuba izagirira akamaro ku banyeshuri bari mu biruhuko, kuko izajya ibahuza ntibabone umwanya wo kwijandika mu biyobyabwenge.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Jean Marie Vianey Ndayisenga,avuga ko gahunda ya Bonjour Vacance izafasha abana kumenya byinshi ku bishuko bahura nabyo n’ibindi bishobora kwangiza ubuzima bwabo mu biuruhuko,biciye mu mpanuro bahabwa.
Yagize ati “Icyo twifuza ni uko abana bava mu rugo bagahurira hamwe, bagahabwa impanuro ku bibazo bibuhgarije birimo ubuzererezi, ibishuko, guterwa inda zitateganyijwe, ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye byashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Muri Kimisagara kimwe n’ahandi iyi gahunda imaze kugera mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko rwagaragaje impano zinyuranye, zanyuze amaso y’imbaga y’abitabiriye iyi gahunda.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi gahunda ya Bonjour Vacance i Gikondo, ukuriye iyi gahunda Musengimana Eugène uzwi ku izina rya Professor Mbata muri iyi gahunda yo kwakira abana baje mu biruhuko, hazajya hatangirwamo impanuro z’uko bagomba kubyitwaramo ndetse banahabwe umwanya wo kugaragaza impano zabo, abashoboye bakazafashwa kuyikuza.
Bonjour Vacance iri kuba ku nshuro ya 4, yatangiye ikorera mu Mujyi wa Kigali gusa, ariko ubu imaze kwaguka aho kuri iyi nshuro izagera mu Ntara zose z’igihugu. Nyuma yo gukorera mu bice binyuranye byo muri Kigali nka Gikondo, Kabuga na Kimisagara, izakomereza mu turere twa Rwamagana, Muhanga na Rubavu.
Abana bafite impano zo kubyina bigaragaje
Urubyiruko rwitabiriye Bonjour Vacance ku bwinshi
Hagaragajwe impano zidasanzwe
Abagendera ku nkweto z’amapine banyuze abantu
Ni abana batio ariko bagaragaza impano zidasanzwe
Hanamurikkiwe imideri itandukanye
Abantu bari benshi cyane
Umuhanzi Mukadaf niwe wasusurukije abitabiriye iyi gahunda