AMAKURU

UKWEZI
pax

Indirimbo ya Queen Cha na Marina yavugishije benshi yakorewe amashusho

Indirimbo ya Queen Cha na Marina yavugishije benshi yakorewe amashusho
28-05-2020 saa 12:20' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 7150 | Ibitekerezo 1

Abahanzikazi Queen Cha na Marina babarizwa muri The Mane, bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya ‘Do Me’ iherutse kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bamwe bavuga ko inganzo yayo iganisha mu gitanda.

Indirimbo ‘Do Me’ yagiye hanze bwa mbere mu buryo bw’amajwi ku wa 30 Mata 2020, mu gihe abanyarwanda by’umwihariko abakoresha inkoranyambaga bakomeje kutavuga rumwe ku ndirimbo ziri gukorwa na bamwe mu bahanzi Nyarwanda.

Abenshi bavuga ko ziri kuganisha inganzo ku mvugo ziganisha mu buriri, ibintu bamwe bahuza n’umuco abandi bakavuga ko ari ubuhanzi.

Mu ndirimbo ‘Do Me’ hari aho Queen Cha aririmba ngo “Niwe ungeza mu bicu azi ibyo nifuza”, hari aho akomeza agira ati “Akora ibintu byose n’ibyo mudakeka, mbega ukuntu aberwa, umusaza ni umu jeune….”

Naho Marina we hari aho avuga ngo “Njye numva bamupinga, ngo uyu musaza nta gatege…. Nibajye bamundekera niwe uzi indangamuntu yanjye…”

Amagambo ari muri iyi ndirimbo ntiyavuzweho rumwe n’abakoresha inkoranyambaga aho mu bitekerezo byatanzwe n’abantu byagarutse ku kuba iganisha mu buriri dore ko bamwe mu bahanzi muri iyi minsi ariho bari kwerekeza inganzo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi nibwo amashusho y’indirimbo ‘Do Me’ yagiye hanze

Indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Made Beat mu gihe amashusho yakozwe na Iba Lab akayoborwa na Baadrama ari nawe usanzwe akuriye The Mane ibarizwamo aba bahanzikazi.

Queen Cha na Marina bamaze igihe kinini babana muri The Mane ariko usibye indirimbo ‘Nari high’ bahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye babarizwaga muri The Mane iyi niyo ndirimbo ya mbere bahuriyemo ari babiri.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Mupenda Ramadhan usanzwe ari nyiri The Mane yavuze ko guhuriza hamwe aba bakobwa babiri basanzwe bahagaze neza mu muziki bifite ikintu gikomeye bisobanuye cyane ko bidakunze kubaho mu Rwanda.

Yagize ati “Imikoranire yabo ni ikintu cyabafashije kuko basanzwe babana umunsi ku munsi, ni inshuti ari nayo mpamvu gukorana indirimbo byaboroheye kandi bagakora ikintu cyatanze umusanzu ukomeye bitewe n’uburyo abantu babyishimiye ndetse bagakunda indirimnbo.”

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda bikunda kuba ikibazo, n’abahari bagenda batinyana ku buryo bigora guhuza abakobwa babiri bagakorana indirimbo. Ngewe ntanze karibu ku mukobwa wese wifuza gukorana n’abahanzikazi bo muri The Mane.”

Badrama avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo bakomeje gushyira imbaraga mu bijyanye no gukora indirimbo cyane ko ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo kuri ubu byahagaritswe. Avuga ko banakomeje gahunda yo gufasha abahanzi bato bafite impano.

Reba video y’indirimbo ’Do Me’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Habimana Hesron Kuya 29-05-2020

Aba banababakibwa beza bakomeze cyane kandi tubashigikire iyi ndirimbo niziza iri kurwego rwo hejuru kbsa bakomeje byashimisha kuko irataga icyizere Bravo Qeen

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...