AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ingabire Grace yongeye kubura amahirwe mu cyiciro muri Miss World 2021

Ingabire Grace yongeye kubura amahirwe mu cyiciro muri Miss World 2021
14-12-2021 saa 10:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1748 | Ibitekerezo

Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace yongeye kubura amahirwe yo gutsinda mu irushanwa rito ryo muri Miss World ry’ubwiza bufite intego ndetse na Siporo.

Miss Ingabire Grace kandi aherutse kubura amahirwe mu cyiciro kiswe Head to head challenge cyo kugaragaza impano no kumurika imideri.

Uyu munyarwandakazi wanagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikanzu yarimbye mu kugaragaza imideri, yongeye kudahirwa mu cyiciro cya siporo cyegukanywe na Karolina Vidales Valdovinos waturutse muri Mexique.

Miss Ingabire nta nubwo yagaragaye mu bakobwa 10 ba mbere bagaragaje ubwiza bufite intego.

Aba batoranywa hagendewe ku bikorwa baba barakoze mbere yo kwitabira irushanwa rya Miss World.

Abakurikirana iby’iri rushanwa, bavuga ko kuba Ingabire Grace ari gutsindwa ibi byiciro by’iri rushanwa rya Miss World, bimugabanyiriza amahirwe kuko uko abantu batsinda ibi byiciro bizamura amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ryenda guhumuza.

iri rushanwa rizahumuza tariki 16 Ukuboza 2021, ubwo abakobwa bahatanye bazamenya uwahize abandi.

Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda, ubwo yari agiye guhaguruka mu Rwanda yerecyeza i Puerto Rico, yari yashyikirijwe ibendera ry’u Rwanda n’Umunyamabagana wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki wanamuhaye impanuro z’uburyo agomba kwitwara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA