AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Irushanwa The Next Pop Star ryegukanywe n’umukobwa umwe wageze mu kiciro cya nyuma

Irushanwa The Next Pop Star ryegukanywe n’umukobwa umwe wageze mu kiciro cya nyuma
18-03-2021 saa 09:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 907 | Ibitekerezo

Jasmine Kibatega ari na we mukobwa rukumbi wageze mu kiciro cya nyuma cy’irushanwa rya muzika The Next Pop Star, ni we waryegukanye atsindira ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 50 Frw birimo miliyoni 10 Frw yahise ahabwa.

Uko ari bane ari bo uyu Jasmine Kibatega, Ish Kevin, Gisa Cy’inganzo, na Cyisa Jackson ni bo bageze mu kiciro cya nyuma mu gihe abandi babiri batabashije kukigeramo ari bo Hirwa Honorine na Yannick Gashiramanga.

Aba bahanzi babanzaga no gukora mu muhogo, bagiye baririmba indirimbo zirimo iz’abandi bahanzi bazisubiramo mu gihe Gisa cy’Inganzo yaririmbye indirimo ye ari yo Uruyenzi.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abamenyerewe mur muzika nyarwanda nka Aline Gahongayire, Producer Jay P ndetse na Lion Imanzi, katangaje uko bariya bahanzi bane bakurikirana.

Umwanya wa Kane wegukanywe na Cyiza Jackson, uwa gatatu wegukanwa na Gisa Cy’Inganzo mu gihe Ish Kevin yabaye uwa kabiri naho Kibatega Jasmine yegukana umwanya wa mbere.

Uyu mukobwa warenzwe n’imbamutima, akarira, yavuze ko yari yarabuze ubushobozi bwo gukora umuziki dore ko yari yarayobotse Karaoke, yavuze ko ubu agiye gukora umuziki ntakimutega.

Yagize icyo abwira ababyeyi babona abana babo bafite impano. Ati “Ndashaka kubwira ababyeyi banyumva igihe bazabona abana bafite impano bazabashyigikire, kandi n’abanyempano batandukanye icyo nababwira ni ukudacika intege.”

Uyu mukobwa yahise ahabwa miliyoni 10 Frw mu gihe izindi miliyoni 40 Frw zizakoreshwa mu bikorwa bindi yatsindiye nko gutunganyirizwa umuziki n’ibindi.

Photos : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA