AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Isomwa ry’urubanza Oda Paccy ashinjwamo ubwambuzi bwa miliyoni 27.9Frw ryasubitswe

Isomwa ry’urubanza  Oda Paccy ashinjwamo ubwambuzi bwa miliyoni  27.9Frw ryasubitswe
30-12-2020 saa 15:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4116 | Ibitekerezo

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyamirambo rwasubitse isomwa ry’urubanza rw’ubujurire bw’umuhanzikazi Oda Paccy wari waciwe akayabo ka miliyoni 27.9Frw ashinjwa ubwambuzi n’umushoramari wo mu gihugu cya Canada.

Umunyemari Dennis Loi wo mu gihugu cya Canada yatsinze Oda Paccy uhagarariye Ladies Empire mu rubanza yamuregagamo kumutwarira ibikoresho bya Studio, Urukiko rutegeka Oda Paccy kumwishyura 27,935,000 Frw.

Nyuma yo gucibwa akayabo k’amafaranga, Oda Paccy yahise ajuririra icyo cyemezo ndetse ku wa 17 Ukuboza 2020, nibwo yaburanye mu mizi kuri ubu bujurire ariko icyo gihe ntabwo yari yitabye Urukiko ahubwo yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Byari biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko gisomwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020, ariko Umucamanza yanzuye ko bitewe n’uburemere bw’uru rubanza ndetse n’umubare w’imanza zari zihari, isomwa ryarwo risubikwa.

Yavuze ko umwanzuro w’Urukiko kuri uru rubanza uzasomwa ku wa 28 Mutarama 2021, I saa munani z’igicamunsi.

Isomwa ry’uru rubanza ntabwo ryari ryitabiriwe na Oda Paccy ahubwo hari haje umuhagarariye, mu gihe ku rundi ruhande umuzungu Dennis Loi yari ahagarariwe n’uwahoze ari umugore we ari nawe washoye mu manza Oda Paccy.

Uyu mugore witwa Hélène Labelle yari yajwe aherekejwe n’undi mugabo bitazwi niba ariwe mugabo we mushya dore ko hari amakuru avuga ko yatandukanye n’uyu munya Canada witwa Dennis ari nawe wari wahaye amafaranga Oda Paccy.

Inkuru bifitanye isano : Oda Paccy ushinjwa ubwambuzi bwa miliyoni 27Frw yajuririye urukiko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA