AMAKURU

UKWEZI
pax

Israël Mbonyi yibukije imirimo n’intambara Imana irwanirira abantu bayo batabizi

Israël Mbonyi yibukije imirimo n’intambara Imana irwanirira abantu bayo batabizi
30-09-2020 saa 10:17' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 626 | Ibitekerezo 1

Umuramyi Israël Mbonyi uri mu bahembura imitima ya benshi by’umwihariko abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda yashyize hanze indirimbo y’ishimwe avuga ko hari imirimo Imana ikora ndetse n’intambara irwanira ubwoko bwayo ariko bwo butazi ko zanabayeho

Iyi ndirimbo yise ‘Urwandiko’ yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 20202, ikoze mu buryo uyu muhanzi amaze kumenyerwamo bwa ‘Live recording’.

Mbonyi yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iyitwa ‘Mbwira’ yaherukaga gushyira hanze mu mpera z’Ugushyingo 2019.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko ubutumwa buyirimo ari ubw’ishimwe ashaka gusobanura imirimo Imana igenda imukorera ndetse harimo n’ibyo we nk’umuntu aba atazi ko byabayeho.

Ati “Ni indirimbo y’ishimwe, ivuga ku mirimo Imana iba yakoreye umuntu cyane cyane njye wayiririmbye, nsobanura ibyo Imana igenda indwanira intambara mu buryo bwayo njyewe ntabasha gusobanukirwa zimwe sinamenye ko zanabayeho ariko yo ikazirwana ikazitsinda.”

“Njyewe nkaboona ubuzima buraba bwiza ariko hari ibindi biba byabaye byinshi njyewe ntabasha no kubonesha amaso.”

Reba indirimbo ‘Urwandiko’

Uyu muhanzi avuga ko ibijyanye n’indi mishanga ikurikira iyi ndirimbo atabasha kuyiteganya kubw’ibihe Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVI19 ashimangira ko iyi nayo ari impamvu ikwiye gutuma abantu babaho mu buzima bashima kuko Imana ariyo ishobora kubarinda mu bihe nk’ibi.

Yagize ati “Hari byinshi Imana ikora, tutazi ko birimo kubaho, ubutumwa rusange ni ukubwira abantu ko dukwiye kubaho mu buzima bwo gushima kubera ko ntabwo uba uzi n’ubwo ibi bintu byagufata, tugomba kwirinda nibyo ariko Imana itaturinze ntabwo twakwishoboza.”

Indirimbo ‘Urwandiko’ imara iminota irenga icumi (10:22’) ni imwe mu zizaba zigize album ya gatatu y’uyu muhanzi yateganyaga kumurika muri uyu mwaka.

Ikipe nini yafashishe uyu muhanzi mu kuyitunganya irimo itsinda rimucurangira ririmo Nehemie ucuranga piano, Jules na Ishimwe bacuranga gitari, n’abandi batandukanye.

Harimo kandi abafashe amajwi ndetse n’abafashe amashusho n’irindi tsinda ryayatunganyije ndetse hakaza n’itsinda ryahuzaga ibikorwa riyobowe na Aimable Twahirwa.

Reba indirimbo ‘Urwandiko’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nudo Kuya 30-09-2020

It,s amazing

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA