AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Itariki y’ubukwe bwa Meddy n’umukunzi we yamenyekanye

Itariki y’ubukwe bwa Meddy n’umukunzi we yamenyekanye
31-03-2021 saa 14:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7200 | Ibitekerezo

Amakuru aturuka ahantu hizewe, aremeza ko umuhanzi w’ikirangirire Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy, azakora ubukwe mu mpera za Gicurasi 2021.

Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha aya makuru, kivuga ko Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari na ho bazakorera ubu bukwe tariki 21 Gicurasi 2021.

Mu mpera za 2020, ni bwo Meddy yemeraga guca bugufi, agatera ivi asaba Mimi Mehfira kuzamubera umugore, undi na we akabimwemerera atazuyaje.

Bombi bari bamaze igihe bagaragaza ko bimariranyemo bitewe n’amafoto ndetse n’amashusho bakunze gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Iriya ntambwe ya mbere yo kubana kw’aba nk’umugore n’umugabo, yari itegerejwe n’izindi zizayikurikira.

Ubu bagiye gukora indi mihango y’ubukwe ubundi umwe ajye ahora iruhande rw’undi nk’uko babyifuje.

Bivugwa ko ababyeyi ba Meddy basanzwe baba mu Rwanda, bazurira rutemikirere berecyeza muri USA gushyigikira umuhungu wabo muri iriya mihango y’amateka.

Mu mpera za 2018 ubwo Meddy yazaga mu Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza iminsi mikuru, yaje azanye n’uyu mukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia.

Ni umuhango usanzwe uzwi mu Rwanda ko iyo umuhungu akundanye n’umukobwa, ajya kumwereka ababyeyi kimwe n’umukobwa na we akajya kumwereka abe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA