konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Itsinda rya Mafikizolo ryageze i Kigali

Itsinda rya Mafikizolo ryageze i Kigali
6-09-2018 saa 12:35' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1658 | Ibitekerezo 1

Abasore babiri bagize itsinda rya Mafikizolo bageze i Kigali aho bitabiriye umuhango wo Kwita izina abana 23 b’ingagi ndetse banataramire abantu mu Mujyi wa Rubavu mu gitaramo cyiswe ‘Cultural Celebratory Gala Dinner’ kizaba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2018 nyuma yo kwita izina.

Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda rya Mafikizolo, basesekaye ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nzeri.

Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bo muri Afurika y’Epfo bageze mu Rwanda baherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi babo bagera kuri Batandatu.

Itsinda rya Mafikizolo rimaze kubaka izina mu mitima y’Abanyafurika y’Epfo ndetse n’abo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo batari bacye, ije gutaramira Abanyarwanda ku ncuro ya Kabiri, aho baherutse i Kigali mu myaka 2 ishize.

Ubwo iri tsinda ryari i Kigali ryataramiye abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yahabereye mu mwaka wa 2016.

Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri

JPEG - 270.9 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Hello Kuya 10-09-2018

Abasore babiri bafite itsinda rya....

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...