Jacques Marius Kamana waretse kuba umupadiri kubera urukundo rwa muzika yasohoye indirimbo “Mbaye uwawe” ifite ubutumwa bwo kugarukira Imana kuko Imana n’ubwo yanga icyaha itanga umunyabyaha, bityo aboneraho no kumurika izina rishya ry’ubuhanzi “Marius Bison”
Ubundi Marius Bison (Jacques Marius Kamana) ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi w’ibikoresho bitandukanye bya muzika birimo Gitari n’inanga [Piano] akaba ndetse umwarimu n’umuyobozi w’indirimbo mu makorari yo mu Kiriziya Gatolika.
Yatangiye umuziki igihe yigaga mu mashuri yisumbuye aho yize mu iseminari nto ariho benshi mu bitegura kuba abapadiri bahera maze urukundo rwe rwa muzika rukavuka ubwo.
Arangije mu iseminari ntoya yakomeje mu iseminari nkuru aho yifuzaga kuzaba Padiri ariko bitewe n’urukundo rwa muzika ndetse n’inshingano abapadiri baba bafite asanga atazashobora kubibangikanya byombi maze ahitamo kwiyegurira muzika ibyo kuba Padiri aba abiteye umugongo atyo.
Reba hano amashusho y’indirimbo nshya na Marius Bison
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Kamana Jacques Marius none ubu akaba yahisemo gufata izina ry’ubuhanzi rya Marius Bison.
Tuganira nawe yatubwiye ko yahisemo guhitamo ayo mazina kugirango byorohere abakunzi be kuvuga izina rye bitabagoye.
Yavuze ko “Nahisemo ayo mazina kugirango norohereze abakunzi banjye uburyo bwo kuvuga amazina yanjye cyane ko Marius riri mu mazina niswe n’ababyeyi naho Bison bisobanuye (Imbogo) rikaba ari izina rya Gisukuti(Totem).”
Yakomeje avuga ko “Niswe cyera kandi nkaba ndikunda cyane ; iyo rero ni yo mpamvu nyamukuru nahisemo kwitwa “Marius Bison” nk’izina ry’ubuhanzi.”
Marius Bison avuga ko aje muri muzika aje kandi ashaka kugaragariza Abanyarwanda icyo ashoboye mu muziki ari nayo mpamvu abasaba kumutera inkunga no kumushyigikira.
Marius Bison azwi mu ndirimbo zigiye zitandukanye zirimo Kuba umugabo, Mbahaye itegeko, Turwanye Corona, Umuhamya, Mu nzu yawe, Iyo nusanze , Amahoro yuzuye n’izindi.
Kuri ubu rero yakoze indirimbo yitwa “Mbaye uwawe”mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer David naho m’uburyo bw’amashusho itunganywa na Papa Emile.
Mbaye uwawe n’indirimbo ifite ubutumwa bw’ingenzi bugira buti “N’ubwo Imana yanga icyaha ikunda umunyabyaha wemera guhinduka, ivuga kandi muri make kugarukira Imana tukava mu bibi.”
Reba hano amashusho y’indirimbo nshya na Marius Bison