konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Jay Polly arafunze, yasabye umugore we imbabazi anemera kuzamugurira andi menyo

Jay Polly  arafunze, yasabye umugore we imbabazi anemera kuzamugurira andi menyo
17-08-2018 saa 09:03' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6167 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hakwirakwiye inkuru y’uko umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly yaba yarafunguwe mu ntangiriro z’iki cyumweru.Aya makuru yanyomojwe n’umugenzuzi w’inkiko mu Rwanda avuga ko yagejejwe imbere y’urukiko kandi ko agitegereje isomerwa.

Tariki ya 4 Kanama nibwo uyu muraperi yatawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha , ubwo yari yakubise umugore we Sharifa akamukura amenyo abiri. Icyo gihe ngo bombi bari bavuye mu kabari bageze mu rugo bagirana ubushyamirane.

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kanama 2018, nibwo hatangiye gukwirakwira ibihuha bivuga ko Jay Polly ngo yafunguwe ko ari kumwe n’umugore we Sharifa.

Bamwe mu nshuti z’uyu muraperi bavugaga ko yamaze gufungurwa ko ndetse yasabye umugore we imbabazi akazihabwa agahita afungurwa.

Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison yanyomoje ibyavugwaga ashimangira ko Jay Polly akiri muri gereza. Yakomeje avuga ko iby’uko uyu muraperi yaba yarafunguwe atabizi kuko ngo yagejejwe mu rukiko afunzwe, ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’imyaka ibiri, akaba azasomerwa ku wa 24 Kanama 2018.

Jay Polly aheruka kwitaba urukiko tariki ya 13 Kanama 2018 ari nabwo yatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, yaburanye yemera ibyo ashinjwa ariko atanga impamvu ko ‘yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi’.

Jay Polly n’umugore we Sharifa bafitanye umwana umwe
.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...