AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Judith wigeze gusezerana n’umuhanzi Safi yaba yarabonye umusimbura ?

Judith wigeze gusezerana n’umuhanzi Safi yaba yarabonye umusimbura ?
27-05-2021 saa 15:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1939 | Ibitekerezo

Niyonizera Judith wigeze gusezerana n’umuhanzi Niyibikora Safi, yaciye amarenga ko ashobora kuba yarabonye umukunzi mushya nyuma y’uko bivuzwe ko bariya bombi batandukanye.

Niyonizera Judith yari yarasezeranye na Safi Madiba muri 2017 ndetse baza gukora n’indi mihango yo gusaba no gukwa nyuma baza no kubana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo.

Mu kwezi kwa Kanama 2020, Safi Madiba umaze iminsi ari hanze y’u Rwanda, yatangaje ko yamaze gutandukana na Judith Niyonizera yigeze no guhimbira indirimbo.

Gusa Niyonizera Judith we ubwo yari mu Rwanda amurika iby’umushinga wa film ye, yahakaniye Abanyamakuru ko atatandukanye n’umugabo we Safi Madiba. Icyo gihe yabihakanye yerekana n’impeta.

Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mugore wahoze ari uwa Safi Madiba, yashyizeho amafoto agaragaza undi musore bashobora kuba bari mu munyenga w’urukundo.

Ni amafoto atagaragaza neza uyu musore gusa yerekana Judith na we bari mu bihe by’uburyohe bw’urukundo dore ko harimo n’imwe bagaragara basomanye umunwa ku wundi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA