AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Junior Multisystem nyuma yo gucibwa ukuboko atangiye koroherwa

Junior Multisystem nyuma yo gucibwa ukuboko atangiye koroherwa
15-04-2019 saa 14:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3753 | Ibitekerezo

Umusore wamamaye mu Rwanda kubera gukora indirimbo , umaze igihe arwariye mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’ u Rwanda CHUK ubwe yivugiye ko yumva atangiye koroherwa ku buryo nta kindi kibazo kivutse ibitaro bishobora kumusezerera mu cyumweru kimwe.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Kane nibwo mu matwi y’ Abanyarwanda by’ umwihariko abakunzi b’ umuziki nyarwanda humvikanye inkuru itari nziza ko Producer Junior Multisystem agiye gucibwa ukuboko.

Byarabaye tariki 3 Mata , Junior acibwa ukuboko kw’ ibumoso kuko ariwo mwanzuro abaganga ba CHUK bafashe nyuma yo kubona ko amagufa y’ uko kuboko yangiritse bikomeye.

Uyu musore Junior Multisystem ubwe yabwiye Inyarwanda ati “Junior ari gukira ubu ntakibazo rwose urabona ko yagaruye intege. Hatagize rwangendanye icyumweru gitaha yasezererwa mu bitaro.”

Junior Multisystem yamaze kwakira ibyamubayeho araganira, mu buryo ubona ko atangiye kugarura icyizere nubwo bamuciye akaboko.

Tariki 30 Werurwe 2019 nibwo Producer Junior Multisystem yagonzwe n’ imodoka ubwo yarimo atemberena n’ inshuti ze mu muhanda wo mu mujyi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...