AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

’Muge mwubaha ababyeyi banyu’ Charly abwira abanyeshuri i Karongi

’Muge mwubaha ababyeyi banyu’ Charly abwira abanyeshuri i Karongi
26-06-2019 saa 09:06' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2290 | Ibitekerezo 4

Abahanzi babakobwa Charly na Nina bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye mu Rwanda batangije ubukangurambaga bwibutsa abana babakobwa ko ejo hazaza ari ahabo basuye abanyeshuri bo kuri Groupe Scolaire Nyamabuye iherereye mu karere ka Karongi.

Kuri uyu wambere tariki 24 Kamena 2019 Charly na Nina Basuye abanyeshuri bo muri Groupe Scoliare Nyamabuye iri mu Murenge wa Rubengera Akarere ka Karongi Intara y’Iburengerazuba basangiza abakobwa bagenzi babo uko bakirinda ibibarangaza bigatuma bata ishuri .

Charly yasabye aba bana gukomeza kumvira ababyeyi ndetse n’abarimu yagize ati” ndabasaba gukomeza kugira ikinyabupfura kuko nicyo kizabafasha gukomeza kwiga ,kuko iyo utumvira inama za mwarimu ishuri rirakubihira ukarivamo”.

Yakomeje asaba aba bana bakobwa gukomeza kumvira ababyeyi yagize ati” mujye mwubaha ababyeyi banyu cyane kuko nibo babaha amafaranga y’ishuri bajye bayabaha bishimye kandi namwe murusheho kwiga neza kugirango bishime “.

Charly yasabye abakobwa kwirinda ababashukisha amafaranga ahubwo abasaba gukomeza kugira ikinyabupfura

Yabibukije ko igihe cyose bakanga kumvira inama z’ababyeyi byaborohera kumva inama z’ababashuka babashukisha amafaranga n’utundi tuntu bigatuma bava mu ishuri hakiri kare wenda babateye inda bagacikiriza amasomo .

Ufitamahoro Siphon Umuyobozi wa Groupe Scoliare Nyamabuye aganira n’ikinyamakuru Ukwezi yavuze ko yishimye cyane yagize ati ‘’n’inkunga baduhaye gushikariza abana kwirinda inda zitateguwe n’ubutumwa bwiza cyane ,hano ntago bakunda guhagarika ishuri cyane ariko bijya bibaho wenda bitewe n’ikibazo cy’amakimbirane mu muryango bigatuma abura umwitaho agahagarika ishuri ,ariko hari n’abarihagarika kumpamvu zindi “.

Ufitamahoro Siphon Umuyobozi wa Groupe Scoliare Nyamabuye yashimiye aba bahanzi asaba n’abandi bahanzi kwegera urubyiruko

Muri iki gikorwa b’abakobwa bagira umwanya wo kwerekana ibihangano ku nsanganyamatsiko ubukangurambaga bwibandaho n’umwanya w’ibiganiro.nyuma aba bahanzi bataramira abanyeshuri .

bukangurambaga mu mashuri yisumbuye bwo kurwanya icyorezo cya virusi itera SIDA, inda zitateguwe, imirire mibi ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Abarimu nabo bari bateye ingabo mu bitugu Charly na Nina muri ubu bukangurambaga batangije

Abanyeshuri bari bishimiye kubona aba bahanzi bajyaga babona kuri television amaso kuyandi .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
friends Kuya 30-06-2019

nibyo ibyo mwakoze nibyiza kuba mwaratekereje icyo gitekerezo ariko nkananenga, iyo misatsi yanyu ntabwo yagaragaye neza imbere yabana bato kuko nabo bashobora kubigana, rero mugomba gutanga urugero rwiza kuri byose nkuko muba mwabyiyemeje

gerard Hakizimana Kuya 29-06-2019

GS.Nyamabuye mwibeshye Ni GS Nyarubuye Murakoze

Denis Kuya 28-06-2019

Umva wa mugani iyo misatsi koko imbere y’abana si nk’ibyo byose genda REB fuite ibibazo

Friends Kuya 26-06-2019

Urabona urwo rusatsi bajyanye imbere y’abana! Ejo nibabigana muti urubyiruko rwasaze!?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...