konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kidum ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melody yahishuye ko afite abana 70

Kidum ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melody yahishuye ko afite abana 70
17-05-2019 saa 12:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3030 | Ibitekerezo

Jean-Pierre Nimbona, Umuhanzi w’ Umurundi ukunzwe cyane mu karere k’ Afurika y’ Iburasirazuba wataramiye abarenga 4000 mu nama ya Transform Africa 2019 yahishuye ko afite abana 70.

Kidum wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mapenzi, Umbamwo, Intimba y’ urukundo n’ izindi, avuga ko afite indirimbo zirenga 100, ndetse ko amaze imyaka irenga 30 mu muziki.

Ubwo yasusurutsaga abitabiriye TAS2019 yahishuye ko agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi w’ Umunyarwanda Itahiwacu Bruce(Bruce melody).

Bruce Melody avuga ko ari umufana wa Kidum kuva kera, ngo buri umwe afite byinshi azi ngo bagiye kubihuriza hamwe bahe abakunzi wabo indirimbo nziza cyane.

Ntabwo batangaje igihe iyo ndirimbo izagira ahagaragara gusa ngo bagiye guhita bayitangira.

Kidum ni umuhanzi ukuze, ukunzwe kurangwa no gutera urwenya. Mu minsi yashize yavuzweho uburwayi bukomeye ubwo yari yararozwe ariko magingo aya ameze neza. Muri 2012 Kidum yahawe igihembo cy’ umuhanzi w’ umugabo uhiga abandi muri Afurika y’ Iburasirazuba cyatanzwe na Kora Awards

Avuga ko akora siporo cyane, kuko ari umukinnyi w’ iteramakofe gusa ngo bimusaba guhora aseka kuko arakaye ibintu byaba bibi cyane.

Yagize ati “Ndi umuboxer njyewe nagukubita abantu bakibaza ko wagonze n’ imodoka. Mfite centure noire muri karate. Ikindi cya kabiri nkina umupira w’ amaguru, icya 3 nterura ibyuma. Njyewe naguterura kurya baterura umugati. Sinshavura mpora twenza n’ abantu kuko ndamutse nshavuye ngafata ngaha(mu ijosi) kameza bugali c’ est fini”

Kidum yakomeje abwira AfrimaxTV ko afite abana 70 ndetse ko nta muntu umurusha abana benshi mu karere k’ Afurika y’ ibiyaga bigari.

Ati “Njyewe banyita Baba yao(umubyeyi wabo), nta muhanzi ufite abana benshi kundusha. Mfite abana 70 na Papa Wemba yaremeye”

Kidum avuga ko nta muntu ukwiye kubabazwa ni uko igihugu cye cyatumiye abahanzi bo hanze y’ igihugu kandi nawe ari umuhanzi, ngo ahubwo uwo muntu akwiye guhita abona ko agomba kuzamura urwego ariho agakora ibintu byiza kurushaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...