AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

King James yavuze ikintu cyamushimishije kuri Mwiseneza Josiane

King James yavuze ikintu cyamushimishije kuri Mwiseneza Josiane
25-01-2019 saa 13:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10332 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ Umunyarwanda Ruhumuriza James yavuze ko mu bakobwa bari mu irushanwa rya nyampinga w’ u Rwanda nta wundi azi amazina uretse Mwiseneza Josiane avuga ko ikintu cyamushimishije kuri Mwiseneza Josiane ari ukuntu Abanyarwanda bamwakiriye.

Mwiseneza Josiane ni umukobwa wo mu giturage witabiriye irushanwa rya nyampinga w’ u Rwanda 2019 adahabwa amahirwe cyane ariko Abanyarwanda benshi baramushyigikiye, baramutora kuri SMS nyuma y’ uko bari babanje gukunda cyane ifoto ye kuri facebook na instagram. Gukundwa n’ abantu benshi byahaye uyu mukobwa amahirwe yo gukomeza kujya mbere mu irushanwa ntayandi mananiza.

King James avuga ko ibyabaye kuri Mwiseneza Josiane ari inzira Imana yari yaramuciriye ndetse ko azakomeza gutera imbere mu buzima bwe bwa buri munsi.

Aganira n’ umunyamakuru Phil Peter yagize ati“Icyanshimishije ni uko abantu babyakiriye neza bakamushyigikira nawe bikamutera courage. Yatangiye atazi wenda ukuntu bizagenda ariko agira amahirwe. Buri muntu Imana igira ukuntu imucira inzira. Nibaza ko n’ ibi nibirangira ubuzima buzarushaho kuzamuka kuruta uko yabitekerezaga. Byagenze neza cyane Imana yamuciriye inzira”

Mwiseza yiyandikishije muri iri rushanwa ahatanye n’ abakobwa barenga 300, arenga ijonjora rya mbere atoranwa mu bakobwa 37, arongera arenga ijonjora rya kabiri atoranwa mu bakobwa 20 binjiye mu mwiherero. Mu mwiherero byageze hagati buri munsi bakajya basezerera umukobwa umwe utatsinze ibazwa ntanatorwe cyane kuri SMS ariko Mwiseneza nabwo agira amahirwe yo kuba mu bakobwa 15 bazageza k’ umunsi wa nyuma.

Si King James wenyine uvuga ko ibyabaye kuri Mwiseneza Josiane ari umugambi w’ Imana kuko n’ umunyamakuru Anita Pendo ariko asobanuye ubwamamare bw’ uyu mukobwa.

Biteganyijwe ko Nyampinga w’ u Rwanda wa 2019 na Nyampinga ukunzwe bazamenyekana ejo tariki 26 Mata 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA