AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kizito Mihigo agiye kongera gushimangira umwihariko we muri muzika nyarwanda

Kizito Mihigo agiye kongera gushimangira umwihariko we muri muzika nyarwanda
18-03-2019 saa 15:31' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2150 | Ibitekerezo

Kizito Mihigo usanzwe ari mu bahanzi b’Abanyarwanda baririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’igifaransa, agiye gushimangira uyu mwihariko we ashyira hanze indi ndirimbo iri muri uru rurimi, by’umwihariko akaba ari we muhanzi nyarwanda wa mbere uzaba ukoze indirimbo mu gihe Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha igifaransa uyoborwa n’Umunyarwakazi.

Mu ndirimbo z’igifaransa za Kizito Mihigo zagiye zimenyekana harimo nka "Arc en ciel", "Mon frère congolais" ndetse n’iyitwa Miséricorde. Uyu muhanzi azasohora indirimbo nshya mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abavuga igifaransa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019, ubwo isi yose izaba yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abavuga ururimi rw’igifaransa, umuhanzi Kizito Mihigo azasohora indirimbo nshya iri muri urwo rurimi.

Ibi Kizito yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter na Instagram. Kuririmba mu gifaransa bituma ubutumwa Kizito atanga bubasha kugera no ku banyamahanga bumva uru rurimi, bikaba n’inzira yatuma muzika nyarwanda yaguka ikamenyekana no mu mahanga.

Uyu munsi mpuzamahanga w’abavuga igifaransa wagiyeho mu mwaka w’ 1988, bivuga ko umaze imyaka isaga 30 wizihizwa. Umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’abavuga urwo rurimi ubu ni umunyarwandakazi ; Madamu Louise Mushikiwabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA