konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kizito Mihigo yagarutse mu muziki utari uwa Kiliziya yaherukaga atarafungwa - VIDEO

Kizito Mihigo yagarutse mu muziki utari uwa Kiliziya yaherukaga atarafungwa - VIDEO
28-01-2019 saa 16:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5715 | Ibitekerezo 2

Kuva Kizito Mihigo yafungurwa muri Nzeri umwaka ushize, yari atarongera gushyira hanze ibihangano bitari indirimbo zihimbaza Imana zikoreshwa cyane na Kiliziya Gatolika. Ubu ariko yongeye kugaruka mu muziki usanzwe wibanda ku burere mboneragihugu n’umuco wo gukunda igihugu, aho yashyize hanze indirimbo ivuga ku Ntwari no ku muco w’ubutwari.

Mu gihe mu Rwanda twitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari uzaba tariki 1 Gashyantare 2019, umuhanzi Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo iri kumwe n’amashusho yayo yise "Uzabe intwari" itanga ubutumwa bushishikariza abantu cyane cyane abakiri bato kugira umuco wo guharanira kuba intwari.

Mu kiganiro Kizito Mihigo yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, yadutangarije iby’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo. Yagize ati: "Nifuje kwifatanya n’abanyarwanda mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu. Iyi ndirimbo ni igikorwa gisanzwe kuri njyewe kuko nk’umunyarwanda ukunda igihugu cye, mfite inshingano yo kwifatanya n’abandi mu bihe byose iguhugu cyacu kinyuramo. Ubutumwa buri muri iriya ndirimbo, ni ukwibutsa Umunyarwanda aho ari hose, n’icyo yaba akora cyose, ko ashobora kubyitwaramo neza, bigahesha igihugu agaciro."

Kizito Mihigo yitabira gahunda za Leta, aha yari mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2019

Kizito Mihigo yakomeje agira ati: "Kuri njyewe, icya ngombwa si ukwitwa intwari, icya ngombwa ni ukuba yo. Ni ugukora ibikorwa bifitiye abantu akamaro, uhereye ku bo mubana, hafi yawe, mu rugo, mu mudugudu wawe, mu kagari, mu murenge, mu karere, mu ntara no mu gihugu cyawe, ndetse byashoboka bikagera no hanze yacyo. Niba ubuzima bwawe bufitiye akamaro abandi, n’ubwo batakwita intwari, uba uriyo. Ariko niba ubuzima bwawe ntacyo bumariye abandi, n’ubwo batabikubwira, uba uri ikigwari”

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Uretse kuba Kizito Mihigo yaramamaye mu ndirimbo zikoreshwa cyane na Kiliziya Gatolika, yanakunzwe mu ndirimbo zinjiza Abanyarwanda muri gahunda za Leta no kubashishikariza gukunda igihugu. Twanze gutoberwa amateka, Umujinya mwiza, ibyishimo bibi, agaciro n’izindi ndirimbo ze zakunzwe, yazikoze mbere y’uko afungwa, agifungurwa akaba yarahise ahera ku ndirimbo zihimbaza Imana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Bonaventure Kuya 31-01-2019

Nibyiza cyane Imana ikomeze ibane nawe munzozi ugira natwe abanyarwanda tugushimira uruhare wagize rwo gukoresha ipano wahawe na Rurema komeza ujye urangwa nibigwi byintwari nigihugu kd kigushigikire mubihangano byawe.

Bonaventure Kuya 31-01-2019

Nibyiza cyane Imana ikomeze ibane nawe munzozi ugira natwe abanyarwanda tugushimira uruhare wagize rwo gukoresha ipano wahawe na Rurema komeza ujye urangwa nibigwi byintwari nigihugu kd kigushigikire mubihangano byawe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...