AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Knowles,Shaddyboo,The Ben, Buravan, Melody n’abandi; mu butumwa bubabaje bunamiye DJ Miller

Knowles,Shaddyboo,The Ben, Buravan, Melody n’abandi; mu butumwa bubabaje bunamiye DJ Miller
5-04-2020 saa 20:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4289 | Ibitekerezo

Karuranga Virgile, umuagbo wari uzwi cyane mu Rwanda kubera ubuhanga bwo kuvangavanga umuziki yitabye Imana kuri uyu wa 5 Mata 2020 azize stroke, nyuma y’igihe gito akoze ubukwe.

Ku mbuga nkoranyambaga, ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byunamiye Dj Miller bamwe bavuga ko agiye kare, abandi bakavuga ibyo bazakumbura kuri uyu mugabo wari uzi kuganira neza imbere y’itangazamakuru, agatanga ubutumwa buzira kwiyemera no kwirarira.

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba (MC) David Bayingana kuri Twitter ye yanditse agira ati “Umwe mu ba DJs beza kandi bari bakunzwe mu gihugu Dj Miller yapfuye mu masaaha macye ashize aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Dayisali.”

TMC wo muri Dream Boyz yagize ati “(RIP) ni ikibazo cy’igihe twese niyo nzira”

Umuhanzi Nizzo yifurije DJ Miller iruhuko rikashyira ati “Imana Nyagasani dusenga igutuze mubayo”.

Ishimwe Clement ati “Tuzabonanira ku rundi ruhande. Ruhukira mu mahoro”

Bruce Melody, nawe mu butumwa yanyujije yanyujije kuri instagram abuherekeresheje ifoto ya DJ Miller yagize ati “Ruhukira mu mahoro”.

Umuraperikazi Oda Paccy, ati “Sinzi ikibazo uyu mwaka ufite. Ruhukira mu mahoro muvandimwe. Uzahora wibukwa, tuzahora tugusabira Imana ikomeze umuryango wawe”.

Yvan Buravan, yavuze ko DJ Miller yari umwe mu badije beza. Ati “Mukuru wanjye kuva mu mashuri yisumbuye. Umuntu mwiza wakundaga gusetsa tukubuze hakiri kare. Uruhukire mu mahoro muvandimwe. Nihanganishije umugore n’umwana. Tuzagukumbura iteka n’iteka”.

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine we byamunaniye kubyumva ati “Oyaaaa ashyiraho utumenyetso twinshi tw’umusima ukomeretse.

Umuhanzikazi Queen Cha, ati “Ibi birababaje cyane. Ashyiraho utumenyetso tw’umutima ukomeretse ati ‘Dj Miller ugiye kare cyane”

Mugisha Benjamin aka The Ben nawe yunamiye Dj Miller ati “Muvandimwe ruhukira mu mahoro”.

Mani Martin, ati “Ruhukira mu mahoro Dj Miller, kugeza twongeye kubonana”.

Umunyamideli Shaddyboo yashyizeho utumenyetso tw’umutima ukomeretse ati “Ruhukira mu mahoro”

Safi Madiba, yavuze ko yabyukiye ku nkuru mbi, ’urupfu rwa DJ Miller’ ati "Nzakumbura ukuntu wanyita Suarez".

Butera Knowless ati "Kugeza twongeye guhura undi munsi, Nshuti yanjye Dj Miller ruhukira mu mahoro".

Karuranga Virgille AKA Dj Miller yari mu ba DJ bakomeye mu Rwanda dore ko yari ari no mu bagize itsinda ryabo rikomeye rizwi nka Dream Team DJs yanashinze.

Dj Miller wakundaga kuvuga ko akunda umugore we n’umwana aherutse kwibaruka, asize umwana umugore n’umwana umwe bibarutse mu Ukwakira 2019.

We n’umugore we asigiye imfura yabo, bari bakoze ubukwe muri Kamena 2019 mu bukwe bwabereye muri Kigali bukitabirwa na bamwe mu bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda n’aba Djs bari basanzwe babana muri Dream Team DJs nka Dj Marnaud na Dj Toxxy K.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...