AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Koffi Olomide uherutse kuzamura impaka mu Rwanda yagizwe umwere ku byo gufata ku ngufu

Koffi Olomide uherutse kuzamura impaka mu Rwanda yagizwe umwere ku byo gufata ku ngufu
14-12-2021 saa 07:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 882 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ikirangirire Koffi Olomide uherutse kugarukwaho mu Rwanda ubwo bamwe mu bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bamaganaga igitaramo cye, yagizwe umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa.

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwamugize umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu, rumuhamya icyaha cyo kubuza ubwinyagamburo ababyinnyi be.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gusambanya umwe mu babyinnyi be bane igihe yari afite imyaka 15 y’amavuko, yaregwaga kandi kubuza uburenganzira ababyinnyi be harimo kubabuza gusohoka aho bari bacumbitse.

Urukiko rumaze kumva impande zombie, Koffi Olomidé yahise agirwa umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu n’urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa, maze rumuhamya icyaha cyo kubangamira uburenganzira bw’ababyinnyi be.

Icyaha cyo gufata ku ngufu yashinjwaga byavugwaga ko yagikoze mu mwaka wa 2019, gusa icyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be ari nacyo yahamijwe n’urukiko yagikoze mu mwaka wa 2002 na 2006 abikorera i Paris mu Bufaransa.

Nyuma yo guhamya icyaha cyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be, Koffi Olomidé, yakatiwe n’urukiko gufungwa igifungo gisubitse cy’amezi 18 ndetse ategekwa no kwishyura indishyi kuri aba babyinnyi be, aho yategetswe ku ishyura ibihumbi 11$ by’amadorari ku buri mubyinnyi nk’indishyi.

Umunyamategeko wunganiraga batatu muri aba bakobwa, David Desgranges, mu rukiko yavugaga Koffi Olomidé, yagiye abafata ku ngufu aho babaga bari muri hoteli, mu modoka ndetse no muri sitidiyo. Gusa ibi birego byaburiwe ibimenyetso.

Gusa icyaha cyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be, urukiko rwasanze aba bakobwa babiri muri bo yarabafungiranye mu cyumba ababuza gusohoka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA