AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kwibuka26 : Danny Vumbi na Bruce Melodie basohoye indirimbo ihumuriza Abanyarwanda bakoze kuva 2019

Kwibuka26 : Danny Vumbi na Bruce Melodie basohoye indirimbo ihumuriza Abanyarwanda bakoze kuva 2019
9-04-2020 saa 18:30' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1211 | Ibitekerezo

Abahanzi Danny Vumbi na Bruce Melodie basohoye indirimbo yabo nshya bise ‘Kwibuka twiyubaka’ ikaba igamije gufasha Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mugihe nk’iki usanga abahanzi mu ngeri zitandukanye bakunze kuririmba abandi bagategura imivugo batanga ubutumwa bwo kwibuka no guhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako batanga ubutumwa bushishikariza buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.

Tariki 07 Mata buri mwaka ni umunsi u Rwanda n’isi muri rusange bitangira icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane z’Ababatutsi zazize Jenoside muri Mata 1994.

Danny Vumvi na Bruce Melodie mu ndirimbo yabo bavuga ko u Rwanda rwanyuze mu mateka asharira agatera intimba mu mitima ya benshi, ariko abatakaje ababyeyi n’abavandimwe babo muri Jenoside bakaba bafite umuryango wabo ariwo ‘u Rwanda’ rubazirikana.

Bati ”Twabuze abo twakundaga igihugu kitubera umuryango, kitubera ababyeyi, kitubera abavandimwe, kitubera inshuti none ubu turi u Rwanda rwisannye. Turi inkingi itanyeganyezwa duhanze amaso ejo hari imbere mu ntambwe idasubira inyuma.”

Iyi ndirimbo ‘Kwibuka twiyubaka’ imara iminota 4 n’amasegonda 19 aba bahanzi bayihaye izina ry’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivugango ‘Twibuke twiyubaka’ ikaba ikoze mu buryo bw’amajwi n’amagambo.

Iyi ndirimbo yakozwe muri 2019 ntiyashyirwa ku mugaragaro bakaba bariyemeje kuyivugurura ngo ikoreshwe muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26.

Muri uyu mwaka igikorwa cyo kwibuka cyabaye mu buryo budasanzwe aho Abaturarwanda bari kwibukira mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa bihuza abantu benshi bigagarikwa mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya.

https://www.youtube.com/watch?v=MH0ouG5M5LQ


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA