AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MPC Padiri yavuze uko yakoze urugendo rw’ibyumweru bitatu ava Kibungo asanze Inkotanyi ku rugamba i Byumba

MPC Padiri yavuze uko yakoze urugendo rw’ibyumweru bitatu ava Kibungo asanze Inkotanyi ku rugamba i Byumba
16-10-2020 saa 16:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3768 | Ibitekerezo

Munyabugingo Pierre Claver ukoresha izina ry’ubuhanzi rya MPC Padiri yavuze ko imibereho mibi y’ivanguramoko, amakimbirane n’ibindi bibazo byari biri mu gihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi aribyo byatumye ahaguruka nk’urubyiruko akajya gufatanya n’Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

MPC Padiri w’imyaka 47 y’amavuko avuga ko yatangiye umuziki ubwo abanyarwanda bari bari muri gahunda ya Guma mu rugo, ngo ntabwo yari aziko azaba umuhanzi agahanga indirimbo ze ndetse zikajya hanze.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahoze ari urubyiruko rwagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko imibereho itari myiza ariyo yatumye nk’urubyiruko ahaguruka akajya kwifatanya n’Inkotanyi ku rugamba.

Ati “Igihugu cyari kijagaraye, kirimo akaduruvayo, ubuzima bubi, amacakubiri, amatiku n’inzangano n’ibindi byinshi byatumye urubyiruko ndetse n’umuntu ukuze wabashaga kubona uko ibintu bimeze ahaguruka akajya kwifatanya n’abandi ku rugamba.”

Yakomeje agira ati “Hari n’ubukangurambaga bwakorerwaga kuri Radio Muhabura ndetse n’abakada bazaga kabatubwira ingamba za FPR Inkotanyi hanyuma nawe wabyumva ukabibwira undi, mukagera igihe mugahana umugambi wo kuva mu gihugu n’ubwo bitari byoroshye.”

MPC Padiri yasobanuye ko urugendo rwo kuva I Kibungo [mu Karere ka Ngomba] mu Ntara y’Uburasirazuba kuri ubu byamutwaye ibyumweru bitatu kugira ngo agere I Byumba.

Yakomeje agira ati “Ubwo urugamba rw’Inkotanyi rwari rurimbanyije nanjye nagiye gufatanya n’izari Ingabo za RPA, urumva byabaye urugendo rurerure urabizi kuva I Kibungo aho nigaga ugera I Byumba bifata nk’isaha imwe ariko twe byadutwaye ibyumweru nka bitatu.”

Yasobanuye ko we ari mu banyuze mu gihugu cy’u Burundi baza kugera muri Uganda ndetse nyuma aza kugera I Byumba aho yari avuye I Kibungo agiye.

Ati “Urumva wavaga mu Rwanda ugaca I Burundi, ukahava ujya Tanzania, ugakomeza muri Uganda ukabona kugaruka mu Rwanda. Rwari urugendo rutoroshye ugenda n’amaguru hari aho mwageraga mugafata imodoka nanone mukongera mukagenda n’amaguru kugeza igihe twageze I Byumba ahari hari Inkotanyi.”

Reba hano ikiganiro twagiranye na MPC Padiri

MPC Padiri avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu mu 2003, aza gukomeza gahunda zirimo gusubukura amasomo ndetse no gukorera igihugu mu bundi buryo none kuri ubu yinjiye no mu muziki.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo icyenda, akaba yarahereye ku ndirimbo ‘Rwatubaye’ avuga ubwiza bw’u Rwanda, akomeza aririmba ingabo zabohoye igihugu agira ati “Turashimira”.
Kuri ubu amaze gushyira hanz
e indirimbo yatuye umugore we amushimira ko yamubyariye abana beza ndetse amushimira urukundo amwereka buri munsi.

Uyu muhanzi avuga ko guhitamo gukoresha izina ry’ubuhanzi rya MPC Padiri [Munyabugingo Pierre Claver Padiri] nk’iryo abantu benshi bamuziho biterwa n’uko yize mu Iseminari nto ya Zaza [Petit Seminaire St Kizito] mu 1992.

Reba hano ikiganiro twagiranye na MPC Padiri


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA