konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mama Beni wo muri City Maid yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we (Amafoto)

Mama Beni wo muri City Maid yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we (Amafoto)
28-12-2018 saa 12:56' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4482 | Ibitekerezo

Uwineza Nicole uzwi ku izina rya Mama Beni muri filime ikunzwe cyane mu Rwanda y’uruhererekane ya City Maid, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Sebera Eric.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza 2018 mu muhango wabereye ku Biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Maman Beni [Uwineza Nicole] ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’imikinire ye muri filime ya City Maid ica kuri televiziyo y’u Rwanda.

Urukundo rwa Mama Beni na Sebera Eric rwatangiye kugaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’uko uyu musore yari amaze gutandukana na Saphine Kirenga yari rarambitse impeta, nawe uzwi cyane muri filimi nyarwanda.

Biteganyijwe ko Sebera Eric azajya gusaba no gukwa uwo yihebeye Uwineza Nicole kuri uyu Gatandatu tariki 29 Ukuboza mu muhango uzabera i Rwamagana iwabo w’umukobwa, hanyuma basezerane imbere y’Imana bukeye bwaho ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...