AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Marie France wamamaye muri Cinema nyarwanda yaguze imodoka y’agatangaza

Marie France wamamaye muri Cinema nyarwanda yaguze imodoka y’agatangaza
17-05-2021 saa 17:21' | By Editor | Yasomwe n'abantu 8218 | Ibitekerezo

Niragire Marie France wamamaye mu ruganda rwo rwa cinema akaba yarakinnye film zinyuranye, yaguze imodoka y’agatangaza yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Niragire Marie France kandi yabaye Umunyarwandakazi wa mbere washinze television ye bwite yitwa Genesis itambutsa ibiganiro by’imyidagaduro.

Uyu munyarwandakazi wakanyujijeho mu gukina Film, akomeje kuva mu byiza ajya mu bindi kuko uretse kuba yarashinze television ubu yanaguze imodoka y’agatangaza.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Cross Country Merceds Benzi ni imwe mu modoka zigezweho muri iki gihe zigendamo abakomeye ndetse n’abakuru b’Ibihugu bamwe bo mu bihugu bitandukanye.

Ikaba ari imodoka inahenze igura hejuru ya Miliyoni 100 Frw.

Niragire Marie France aherutse kugaragaza ibyishimo byo kuba yaguze iyi modoka ubwo yashyiraga ubutumwa kuri Instagram agira ati “Queen of hillwood with her new mercedes benz” mu Kinyarwanda ni uvuga ngo “Umwamikazi wa Hillwood n’imodoka ye nshya ya Mercedes Benz.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA