AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Marius B. yaririmbye ku bibazo bihora mu bitecyerezo by’abana bakura batazi ababyeyi babo

Marius B. yaririmbye ku bibazo bihora mu bitecyerezo by’abana bakura batazi ababyeyi babo
8-02-2021 saa 18:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 687 | Ibitekerezo

Indirimbo ‘Komeza ucurange’ ya Kamana Jacques Marius uzwi nka Marius Bison mu muziki, igaruka ku nkuru y’umukobwa wakuze atazi se umubyara. Uyu muhanzi avuga ko ari indirimbo igaruka ku byo abana bakura batazi ababyeyi babo bashobora kuba bibaza.

Ni indirimbo yo mu njyana ituje, yumvikanamo inkuru ibabaje y’umukobwa wapfushije nyina akiri uruhinja ndetse agasiga atamubwiye se na n’ubu akaba atamumenya.

Uretse kuba ari indirimbo ishobora gushushanya ibibazo umwana wakuze atazi ababyeyi be cyangwa umwe mu babyeyi be ashobora kwibaza, Marius Bison avuga ko iyi ndirimbo ikubiyemo inkuru mpamo.

Muri iyi ndirimbo, Marius Bison aririmbamo avuga ko uwo mukobwa yaje amusanga ariko asa nk’uwarenzwe n’ibibazo, yamubaza ikimubabaje undi akamusaba gukomeza gucuranga Guitar kuko ari yo yonyine yumvaga yamufasha gutuza.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, agira ati “Komeza ucurange wenda ubu naruhuka, dore uko undeba isi yambanye akadomo, ngeze aho mbura aho nashyira ikirenge, ntawe mfite ushobora kuba yanyumva.”

Marius Bison avuga ko inganzo y’iyi ndirimbo yakomotse ku bibazo bikomeje kugaragara by’abana bakura batazi ababyeyi babo.

Muri iyi ndirimbo, Marius Bison agaragaza ibibazo byinshi umwana wakuze atazi ababyeyi be ashobora kwibaza, nko kwibaza uko umubyeyi we asa, icyo akunda ndetse ku buryo bagera n’aho bibaza ko ashobora kua yarapfuye bigatuma asuhererwa.

Marius Bison avuga ko ari indirimbo izaba ari n’uruhererekane (Series) ku buryo abazayikurikirana bazagenda bahishurirwa byinshi kuri iyi nkuru.

Yagize ati “Kuko izakomeza kubageraho. Buri wese rero wumvise ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yakwibaza niba uyu mukobwa azabona se wamubyaye n’uko azifata namubona."

Uyu muhanzi uherutse no gushyira hanze indirimbo yise ‘Ibanga’, avuga ko uretse uruhererekane rw’iyi ndirimbo, azanakomeza guha abakunzi be indirimbo zinyuranye ku buryo hari byinshi abahishiye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA