konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Meddy yasobanuye impamvu agiye kongera gukorera igitaramo mu Rwanda

Meddy yasobanuye impamvu agiye kongera gukorera igitaramo mu Rwanda
29-12-2018 saa 09:52' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 897 | Ibitekerezo

Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard, uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere ahamya ko impamvu agiye kongera gutaramira mu Rwanda nyuma y’ibitaramo yakoze umwaka ushize ari abafana be b’ abanyeshuri ,ndetse n’abandi bafite ubushobozi buciriritse .

Mu kiganiro Meddy yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe impamvu agarutse mu Rwanda nyuma y’igitaramo cya Beer Fest yakoreye i Nyamata umwaka ushize wa 2017 kandi akaba nta bindi bihangano byinshyi yashize hanze muri uyu mwaka asubiza ko yabitewe n’abafana be.

Yagize ati "Ubushize murabizi ko igitaramo nakoreye i Nyamata ibiciro byo kwinjira byari hejuru cyane ndetse hari kure ababashije kuhagera n’abari bafite imodoka ,ikindi kiriya gitaramo cyabaye ari igihe abanyeshuri bari ku ishuri kandi nabo n’abafana bacu bakomeye cyane ubu rero bari mu biruhuko twifuza kwishimana nabo dutangirana umwaka ".

Mushyoma Joseph utegura igitaramo cya East African Party kizaba ku Bunani,yavuze ko yabonye abantu benshi bamwandikira bamusaba ko yategura ikindi gitaramo cya Meddy.

Yagize ati "Twabiganiriyeho na Meddy usibye nuko ibiciro by’igitaramo cyabereye Nyamata byari hejuru kwitabira kiriya gitaramo hari benshi byagoye twashatse ko yongera gutaramira Abanyarwanda cyane cyane abari mu bihe by’ibiruhuko ndetse n’ibiciro biri hasi ".

Kwinjira mu cya East African Party kizaba ku Bunani, ahasanzwe n’amafaranga 5000 Frw muri VIP ni 10 000 Frw .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...