AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Meddy yasobanuye impamvu kuva yagera muri Amerika abakobwa akoresha mu ndirimbo badahinduka

Meddy yasobanuye impamvu kuva yagera muri Amerika abakobwa akoresha mu ndirimbo badahinduka
12-09-2019 saa 07:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5391 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ Umunyarwanda Ngabo Medard , uzwi nka Meddy umaze igihe abariza muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri ubu ari mu Rwanda aho yari yitabiriye igitaramo cyo kwita izina yahuriyemo n’ umuhanzi wo muri Amerika NE-YO.

Meddy kuva yagera muri Amerika abakobwa bagaragara mu mashusho y’ indirimbo ze akenshi ntabwo bahinduka. Mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko biterwa n’ uko muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubona umukobwa wo gukoresha mu mashusho y’ indirimbo bihenze cyane. Avuga ko umuhanzi akorana na sosiyete eshatu zimuha abakobwa (models).

Yagize ati “Usanga igiciro kiri hejuru kuko indirimbo imwe usanga ihagaze ibihumbi umunani by’amadorari ya Amerika, miliyoni zirenga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda”.

Ikindi kandi, Meddy yavuze ko bataragera aho amashusho y’indirimbo zabo agurishwa ngo bishyurwe na YouTube bagendeye kubareba.

Agaruka ku gitaramo aherutse guhuriramo na Ne- Yo I Kigali yavuze ko kimwe mu bintu yamwigiyeho ari ukubanza gusuzuma neza ko indangururamajwi zitunganyije ‘Sounds system’, ikindi ngo ni uburyo bw’ imibyinire kuko Ne-Yo azi kubyina kuko amaze igihe abikora.

Meddy na Ne-Yo banitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ ingagi. Meddy ingagi ye yise yayise Inkoramutima, naho Ne Yo ingagi yise yayise Biracyaza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA