AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Meddy yasohoye indi ndirimbo yakoreye umugore we irimo impurirane y’Imico y’iwabo bombi

Meddy yasohoye indi ndirimbo yakoreye umugore we irimo impurirane y’Imico y’iwabo bombi
21-09-2021 saa 12:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1282 | Ibitekerezo

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yashyize hanze indirimo yise Queen of Sheba yahimbiye umugore we Umunya-Etiyopiyakazi Mimi Mehfira, igaragaramo imico y’ibihugu byabo bombi (u Rwanda na Ethiopia).

Ni indirimbo ibaye iya kabiri ahimbiye umugore we Mimi Mehfira baherutse gusezerana aho mu minsi yashize yari yashyize hanze iyo yise My Vow.

Muri iyi nshya yise Queen of Sheba, na yo igaragaramo bimwe mu byaranze ubukwe bw’uyu muhanzi aho hagaragaramo abari bambariye umusore ndetse n’abari bambariye umukobwa.

Ni indirimbo ibyinitse aho igaragaza ibyishimo ku mpande zombi haba ku ruhande rw’umugabo n’umugore, baba bishimira ibirori by’aba bana babo.

Muri iyi ndirimbo, Meddy agarukamo urukundo rutagereranywa yakunze umugore we Mimi Mehfira, aho hari n’aho aririmba asubiramo amagambo yamubwiye ubwo yamusabaga kumubera umugore.

Meddy kandi aherutse gutangiza ikiganiro we n’umugore we bazajya bagaruka ku byaranze urukundo rwabo aho mu gace ka mbere k’iki kiganiro Meddy yasobanuye uko yahuye bwa mbere n’uyu mukunzi we n’uburyo baje kwisanga mu rukundo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA