AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mimi Mirage wahaye imodoka Mwiseneza ngo asa n’ umukunzi wa Diamond Platnumz [AMAFOTO]

Mimi Mirage wahaye imodoka Mwiseneza ngo asa n’ umukunzi wa Diamond Platnumz  [AMAFOTO]
11-02-2019 saa 10:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8025 | Ibitekerezo

Umunyamideli w’ Umunyarwandakazi Mimi Mirage uherutse guha Mwiseneza Josiane amafaranga yo kugura imodoka yatangaje ko hari abantu bari kumwoherereza ifoto ye bavuga ko asa n’ umukunzi mushya wa Diamond Platnumz.

Yabitangarije ku rubuga rwa Instagram, aho yanditse mu magambo y’ Icyongereza ati “Abantu bari kunyoherereza iyi foto bambwira ngo nsa na madamu wa Diamond Plutnamz, Tanasha Donna".

Abakurikira Mimi Mirage bamwe bamubwiye ko koko asa na Tanasha abandi bamubwira ko ari mwiza kurusha Tanasha Donna, umunyakenyakazi ukundana na Diamond ndetse bitegura no kurushinga.

Agahozo Pretty yemeje ko Mirage na Tanasha basa, aho yagize ati “Ariko wowe uteye neza kumurusha. Umunyarwandakazi Mimi Mirage ndagukunda cyane”

Uwiyise Master Terich ati “Mufite ibyo muhuriyeho niko mbibonye”

Peter ati “Murasa ariko umurusha ubwiza”, Neema ati “Ababivuga baratebya oya rwose”, Susan ati “Yego, nibyo ariko wowe uri nomero ya mbere akaba nomerero ya kabiri”

Uyu niwe wahaye Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane amafaranga yo kugura imodoka
Aya mafoto yo hejuru ni aya Mimi Mirage

Tanasha Donna yakundanye na Diamond bahuriye mu kabyiniro nyuma y’ uko Diamond atandukanye Zari


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA