AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri Bamporiki yavuze ko aho gutera inkunga abahanzi baririmba ibishegu azegura

Minisitiri Bamporiki yavuze ko aho gutera inkunga abahanzi baririmba ibishegu azegura
30-09-2020 saa 11:26' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2615 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yatangaje ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.

Ibi yabitangaje nyuma y’impaka zimaze iminsi zishingiye ku bahanzi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zirimo amagambo benshi bavuga ko ari ‘ibishegu’ cyangwa zigamije guha ikuzo ubusambanyi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio10, Bamporiki yavuze ko abahanzi bakora bene izo ndirimbo, hari byinshi bononera u Rwanda ariko nabo batiretse cyane ko usibye kuba babihanirwa n’amategeko ariko biyima n’amahirwe yo kuba hari ubufasha runaka bw’igihugu bahabwa

Yakomeje agira ati”Mbaye ndi umuhanzi nkaba mfite ibihangano byahanwa n’itegeko nabanza ngahanga ibyarikuraho kuko ribangamiye inyungu zanjye. Igihe usohora ibyo bihangano itegeko rihari uba wishyira mu bibazo.”

Yanakomoje ku mahirwe akomeye abahanzi bakomeje kwiyambura, ati”Turi kugana aho umuhanzi azajya akora igitaramo yabisabiye uburenganzira, abantu bakareba ibyo wahanze ugiye gutaramamo.”

.Avuga ko nk’umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, adashobora kwemera ko batera inkunga umuhanzi uririmba ubusambanyi, ngo bibayeho yasezera ku kazi.

Ati “Njye ntabwo nshobora kuba ndi muri Minisiteri ngo ishyigikire, kuko Minisiteri ntabwo iyoborwa n’umuntu umwe, iba irimo abantu benshi, ishyigikire ko umuntu wamamaza ubusambanyi, dufata umushinga we tukawutera inkunga, nasezera. (...) Ngira uko ngenda ! Hari ibintu ntashaka ko amateka azambaza.”

Bamporiki avuga ko aba bahanzi bakora izi ndirimbo zamamaza ubusambanyi bashaka gukorera amafaranga kuri Youtube, ariko ngo Youtube si umunani wa ba Se, kuko igihe runaka ishobora gufunga imiryango.

Yavuze ko nta muhanzi ukwiriye kujyana n’ibigezweho, ngo atane yice umuco, kuko atazi ingaruka bizamugiraho mu myaka yose asigaje ku Isi.

Yatanze urugero avuga ko Bruce Melodie yizihiwe akaririmba mu ndirimbo ye ‘Saa moya’ ngo afite gahunda yo kudisitabinga abaturanyi be, ariko “ntashobora kudisitabinga umuco”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA