AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Miss Mwiseneza Josiane yahishuye iby’uko bamugambaniye, iby’ubukwe bwe bwegereje n’ibindi

Miss Mwiseneza Josiane yahishuye iby’uko bamugambaniye, iby’ubukwe bwe bwegereje n’ibindi
26-09-2020 saa 18:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18533 | Ibitekerezo

Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Miss Popularity mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, yavuze ko n’ubwo yungutse byinshi akesha kuba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda yarangiye abaye icyamamare,ngo yanahuye n’ingorane z’abantu bamugambaniraga bashaka kumuroha bamuryarya bamushuka ko barimo kumugirira neza. Yahishuye kandi iby’ubukwe bwe buzaba muri izi mpera za 2020

Miss Mwiseneza Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV. Ni ikiganiro yahishuyemo byinshi birimo imishinga ye n’ibikorwa ahugiyemo muri iyi minsi, aho imyiteguro y’ubukwe afite muri izi mpera z’umwaka iri mu birimo kumutwara umwanya munini kugirango buzagende neza.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE WIYUMVIRE BYOSE HANO :

Miss Mwiseneza Josiane avuga ko ubukwe bwe buzaba budasanzwe, kandi ngo n’ubwo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zituma umubare w’abataha ubukwe ugomba kuba muto, ngo abantu ntibakwiye kugira impungenge kuko yamaze gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga azakoresha abantu bagakurikira ubukwe aho bazaba bari hose.

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko yize isomo ryo kuzajya ashishoza, nyuma y’uko abantu benshi bagiye bamuryarya bamubwira ko hari ibyo bifuza ko bakorana nyamara bafite undi mugambi mubisha, kuburyo ngo no kuba agihumeka abikesha ubuntu bw’Imana.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE WIYUMVIRE BYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA