konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane arayoboye mu matora yo ku mbuga nkoranyambaga

Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane arayoboye mu matora yo ku mbuga nkoranyambaga
2-01-2019 saa 19:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6422 | Ibitekerezo 25

Abategura irushanwa rya Nyampinga w’ u Rwanda 2019 bashyizeho uburyo bwo gutora hifashishijwe imbunga nkoranyambaga aho Mwiseneza Josiane uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yanikiriye bagenzi be bahanganye mu matora yo ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki 30 Ukuboza 2018 abakobwa bose 37 bahagarariye intara 5 n’Umujyi wa Kigali, bahuriye i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena, batombora nimero zizajya zibaranga muri iri rushanwa.

Bukeye bwaho abategura iri rushanwa batangaje uburyo bushya bwo gutora abahataniye ikamba rya 2019. Aho abaturage bashobora gutora banyuze baciye ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bagakunda (Like) ifoto bashatse y’umukobwa uhatanye.


Mwiseneza Josiane

Mu minsi itatu ishize gutora bitangiye. Amajwi aragaragaza, ko ifoto ya Mwiseneza Josiane watorewe mu Ntara y’Uburangerazuba iri gukundwa ku kigero cyo hejuru cyane, ugereranyije n’abandi bahanganye.

Uyu mukobwa ufite nimero 30, kuri Instagram ifoto ye imaze gukundwa n’abantu basaga ibihumbi 16, mu gihe umukurikiye ari uwitwa Umutoni Deborah ufite ifoto yakunzwe n’abasaga ibihumbi 12.

Uwitwa Tuyishimire Vanessa afite amajwi asaga ibihumbi bitandatu, Teta Fabiola afite asaga ibihumbi bitanu, abandi baracyari inyuma cyane.

Kuri Facebook nabwo Mwiseneza yanikiriye abo bahanganye ku buryo bugaragara, kuko afite amajwi asaga 3000, Umutoni Deborah afite amajwi 500, Ricca Michaella Kabahenda afite amajwi 460, Umutoni Grace afite 400.

Mwiseneza wanikiye bagenzi be, yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, yabanje gukora urugendo n’amaguru, akanagerayo yasitaye.

Yataramiweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamunnyega, gusa hari n’abandi bamushimye ku bwo kwitinyuka, akarenga imbibi z’abavuga ko iri rushanwa iry’abana bo mu bakire.


Mutoni Deborah

Benshi biyemeje kumutera inkunga mu buryo bushoboka, yaba iy’amafaranga cyangwa kumutora, kugira ngo bamufashe kugera ku ntsinzi.

Umukobwa uzaba yatowe kurusha abandi azahita akatisha itike imujyana mu mwiherero uzakorwa n’abakobwa 20, bazamenyekana kuwa 05 Mutarama 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 25
TUYISENGE FAUSTIN Kuya 5-01-2019

josiane arabikwiye kbx,we have to support and promote poor family,plz judge don’t use your emotion and corruption

Muveu Kuya 5-01-2019

Tuzagutora tu

Keziya kankindi Kuya 5-01-2019

Ntavundi.dushaka.muri.miss.rwanda.nimwiseneza.kuko.numukobwa.witinyutse.sukuvugako.ariwe.gusa.ahubwombona.afitintego.kandi.yogutezimbere.urwanda. So mumuhe.amahirweye.turebe.ibyizafitiye.urwanda You know what I love you I love you so much tukurinyuma.nimutamutoro.muzaba.mwariye.ruswa.sinzonjyera.nokunva.ibyurwanda.kuko.bizaba.birenze.rurya.ruswa

musore jackson mutabazi Kuya 4-01-2019

ewana ukwiye ikamba you will be the 1st nibatazanamo uburiganya

Mimi. Kuya 3-01-2019

Yoooo. Nyagasani. Akugimbere. Nge ndagukunda pe. Mwisene zawee. Iyaba. Nkurora. Naguhibyontunze. Byoze. Wabayiintwaripe. Ntiwisuzugura. Ugendukuri. Nyagasani. Akugimbere. Uzagere. Ahakomeyepeeeee

Bihogo January Kuya 3-01-2019

MWISENEZA JOSIANE azaba miss Rwanda 2019 nibatazana mo bwabujura bwabo

dusingizimana hyacinthe Kuya 3-01-2019

courage Josiane mwiseneza

Clementine Niyimfasha Kuya 3-01-2019

Miss Rwanda ni josiane mwiseneza pls!adatowe izaba ariruswa pe kuko arabikwiye kdi birigaragaza utabibona nuko adashaka kubireba murakoze!

Aurore Mukantabana Kuya 3-01-2019

Courage Mwiseneza Josiane ,tukurinyuma.On a confiance en toi.

Jean de Dieu Kuya 3-01-2019

Courage Mwiseneza Josiane, tukuri inyuma

Sylvie Marie Kuya 3-01-2019

Mwiseneza josiane she is able

Sylvie Marie Kuya 3-01-2019

Mwiseneza josiane she is able

Yvette Kuya 3-01-2019

Waouuu congz josiane kbsa

Joel mpore Kuya 3-01-2019

Please mukore mukuri uyu Mwiseneza Josiane ntiyibwe amajwi kuko niwe dushaka abanyarwanda. Afite umuco, ubwenge, ikinyabuphura, azi gusubiza kandi ari organic omega 3. Ntigagire uzacuruza amajwi ye, ou bien ngo bayamwibe, ruswa ntizakore. Murakoze.

Chantal Kuya 3-01-2019

Courage cn turagushigikiy 💯 @josiane.mwiseneza!!!

Phenihas Ndiho Kuya 3-01-2019

Ndakwipfurije umugisha (IMANA)ikujyimbere abagutwengaga bamaremare.

Mwiseneza josiane niwamamare murwanda ndetse nohanze yurwanda.

Liliane wamungu Kuya 3-01-2019

Mwiseneza josiane

Chantal Kuya 3-01-2019

@josiane . Mwiseneza courage turagushigikiy 💯

Chantal Kuya 3-01-2019

@josiane . Mwiseneza courage turagushigikiy 💯

HABERISONI JOSEPH Kuya 2-01-2019

I highly support Ms. MWISENEZA JOSIANE as 2019 Miss Rwanda. She showed confidence in herself and the willingness to represent her country.First of all,she may be from the poor or low income family to handle financially all requirements to compete;therefore she dared to rise up to compete with young ladies from the high income families who believe they are only them to face such competition.
Secondly,she showed other young ladies from low income families to break the silence and try to compete despite their economic situation.Be blessed Ms.MWISENEZA JOSIANE,from Mr.HABERISONI JOSEPH,U.S.A

Chantal Kuya 2-01-2019

@tuyishime. Vanessa courage cn turagushigikiye 💯

Chantal Kuya 2-01-2019

@tuyishime. Vanessa courage cn turagushigikiye 💯

-xxxx- Kuya 2-01-2019

@mwiseneza. Josiane komerezaho knd ntucike intege tukurinyuma pe!!!

Alphonse MBIGIRENTE Kuya 2-01-2019

Niyamamare

Munezero Kuya 2-01-2019

No kuri twitter naho turi kuhatorera kndi aracyari imbere nibintu bishimishije

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...