AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Rwanda2021 : Hashyizwemo ikamba ritari rimenyerewemo

Miss Rwanda2021 : Hashyizwemo ikamba ritari rimenyerewemo
11-12-2020 saa 12:28' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2283 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa ryo gushaka umunyarwandakazi uhiga abandi mu buranga, umuco n’ubuhanga [Miss Rwanda] , bwatangaje ko muri uyu mwaka hazaba harimo icyiciro cy’umukobwa wagaragaje impano idasanzwe kurusha abandi.

Ubusanzwe muri iri rushanwa hatangwaga ikamba ry’uwahize abandi ariwe witwa Miss Rwanda hakongerwaho umwaka ugezweho, ariko noneho yagiraga abamwungirije aribo bazwi nk’Ibisonga.

Muri ibyo bisonga haba harimo uwabaye igisonga cya mbere, icya kabiri ndetse n’uwabaye uw’umuco, uzi kwifotoza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, Rwanda Inspiration Back Up yatangaje ko hazazamo irindi Kamba rizahabwa uwagaragaje impano idasanzwe.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Nimwiza Meghan yagize ati “Uyu mwaka hazaba harimo n’uzahembwa nk’uwagaragaje impano idasanzwe kuko akenshi ubwo twabaga turi muri bootcamp twabonaga impano z’abantu batandukanye, abazi kubyina, kurrimba cyangwa izindi mpano.”

Nimwiza yavuze kandi ko uyu mukobwa azafashwa agahuzwa n’abamufasha guteza imbere iyi mpano azaba yagaragaje niba ari umuhanzi ahuzwe na studio izajya itunganya ibihangano bye cyangwa niba akora ibyo kubyina gakondo ahuzwe n’amatorero abikora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA