AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Abakobwa baherutse gukora ibirori bya ’Silent Disco’ beretswe itangazamakuru

Mu mafoto : Abakobwa baherutse gukora ibirori bya ’Silent Disco’ beretswe itangazamakuru
23-12-2020 saa 15:19' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 19471 | Ibitekerezo 5

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abakobwa 14 n’abahungu babiri bafatiwe muri Silent Disco mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo, aho bose bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Aba bakobwa baherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza bari mu birori bya Silent Disco, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bantu bose uko ari 16 bafashwe kubera ko bakoreye ibirori mu rugo kandi binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Aba bakobwa nyuma yo gutabwa muri yombi bapimwe icyorezo cya Covid-19, ubu bategereje ibisubizo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bose baracibwa amande ya 25,000Frw, uwateguye ibi birori akazacibwa amande ya 200000Frw.

Amwe mu mafoto y’aba bakobwa n’abasore yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo bari bakoze ibi birori bya Silent Disco

Aba bakobwa bose bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Ntagara Kuya 25-12-2020

Ubanza kwihangana bigiye kugamburuza benshi especially young people. Nyamara burya gutsinda biba mu bintu 2 : kwihangana no gutegura

liya Kuya 24-12-2020

078481552

Arsene Kuya 24-12-2020

Umutipe yarahatwitse kbx nuko bitamuhiriye

Arsene Kuya 24-12-2020

Umutipe yarahatwitse kbx nuko bitamuhiriye

Arsene Kuya 24-12-2020

Umutipe yarahatwitse kbx nuko bitamuhiriye

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA