AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Ibyamamare mu ngeri zose byitabiriye ibirori bya “Made In Rwanda Awards”

Mu mafoto : Ibyamamare mu ngeri zose byitabiriye ibirori bya “Made In Rwanda Awards”
24-06-2018 saa 09:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8573 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018, I Kigali hahembwe abakomeje kuba indashyikirwa mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda barimo amakompanyi n’abikorera ku giti cyabo. Ni ibirori byari byitabiriwe ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ahari hateguriwe kwakirirwa abitabiriye barimo n’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

Ibi birori ngarukamwaka bibaye ku nshuro ya mbere, ahazajya hahembwa ab’ingeri zose mu guhanga udusahya hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Ibi bihembo kandi byibanda ku rubyiruko rufite impano zitandukanye ndetse rukanagira umuhate mu guteza imbere Made In Rwanda.

Abahataniraga ibi bihembo bari bagabanyijwe mu byiciro bigera kuri 12 aho muri bo abatsinze bagiye batoranywa uburyo bwo gutora hakoreshejwe imbuga zitandukanye n’inkoranyambaga, hakaba kandi n’abatsinze binyuze mu gutoranywa n’abagize akanama nkemurampaka bicaye bagahitamo abakwiriye kwegukana ibi bihembo.

Mu majwi yabaruwe 60%, yatanzwe hakoreshejwe gutora ku mbuga zitandukanye n’inkoranyambaga, naho 40% yatanzwe n’abagize akanama nkemurampaka. Hari kandi n’icyiciro cyihariye cy’uwatowe cyane n’abaturage (People’s Choice)

Umuyobozi uhagarariye ibi bihembo bya ‘Made In Rwanda Awards’, Kamanzi yavuze ko bagamije gushyigikira no gutera imbaraga n’umuhate abakomeje kugira uruhare mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Abatsindiye ibihembo bya ’Made In Rwanda Awards 2018

 Best Hair Stylish : Mirror Salon

 Best Makeup Artist : ASM

 Best Photographer : Mahoro Luqman

 Best Fashion Boutique : MASHA Boutique

 Best Showbiz show : Sunday Night (Isango Star)

 Best Fashion Video : WABULILAWA BY Deejay Pius

 Most Fashionable Female Celebrity : Knowless Butera

 Most Fashionable Male Celebrity : Yannick Mukunzi

 Best Female Model : AZIRA

 Best Male Model : SEKAMANA Eric

 Best Creative Fashion Designers : TANGA DISIGNERS

 Best Local Fashion House : MOSHIONS

 People’s Choice : Makeup Artist : Fency

 Best Fashion Promoter : Rwanda Culture Fashion

Hari kandi abagiye bahabwa ibihembo by’ishimwe ahanini biturutse ku ruhare rwabo bakomeje kugenda bagaragaza mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, aho Sina Gerard wa Ese Urwibutso yahawe igihembo cy’ishimwe nk’ukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Uhagarariye Mirror Salon yahawe igihembo cya Best Hair StyleMiss Popularity 2018, Anastasia atanga igihembo cy’uwegukanye Best Makeup Artist (Uwo hagati yitwa ASM)Luqman Mahoro (Hagati) benshi baziho udushya mu gufotora amafoto nawe yari aherekejwe n’umubyeyi we bashyikirizwa igihembo cya Best PhotographerUhagarariye iiduka rya Masha Boutique ryegukanye igihembo cy’iduka ricuruza ibikorerwa mu RwandaAbakora ikiganiro Sunday Night nacyo ngo giteza imbere umuziki Nyarwanda ndetse kikanafasha abakora za sinema nyarwanda n’imideli n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduroMukunzi Yannick wa Rayon Sports yahawe igihembo cy’uwambara neza mu bagaboSekamana Eric (Hagati) wahawe igihembo cy’Umunyamideli w’umugabo wahize abandiDeejay Pius niwe wegukanye igihembo cy’uwakoze Video y’indirimbo igaragaza umuco gakondo w’abanyafurika

AMAFOTO : Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA