AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Mico The Best yashimangiye ubuhanga bwe mu bitaramo bya ‘My Talent Live Concerts’

 Mu mafoto : Mico The Best yashimangiye ubuhanga bwe mu bitaramo bya ‘My Talent Live Concerts’
6-12-2020 saa 05:22' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 879 | Ibitekerezo

Umuhanzi Mico The Best ugezweho mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Igare’ yataramiye abanyarwanda bari mu ngo zabo muri gahunda y’ibitaramo bya ‘My Talent Live Concerts’ bitegurwa na East African Promoters.

Iki gitaramo Mico The Best yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, cyatambutse mu buryo bwa ‘Live’ kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters.

Mu ndirimbo ze zirimo izakunzwe mu minsi yo ha mbere ndetse n’izigezweho muri ibi bihe zirimo ‘Igare’, Mico The Best yashimangiye ubunararibonye afite mu muziki by’umwihariko kuririmba ‘Live’ dore ko ari umwe mu bahanzi bagira ijwi ry’umwimerere.

Uretse ‘Igare’, Mico The Best yaririmbye kandi izindi ndirimbo zirimo ‘Umutaka, Save The Date, Twembi, Uwo muntu, Jamais n’izindi.

Nk’abandi bahanzi babanjirije Mico The Best, mbere yo gutangira kuririmbira ababa bakurikiye RTV ndetse n’ababa bari kureba ibi bitaramo bifashishije YouTube, arabanza akabasangiza ku rugendo rwe muri muzika ndetse agatanga n’ubutumwa aba abafitiye.

Ingengabihe y’ibi bitaramo bizarangira ku wa 31 Ukuboza iteganya ko umuhanzi uzaririmba ku wa Gatandatu utaha [ubwo ni tariki 12 Ukuboza], ari Yverry.

Ibitaramo bya My Talent Live Concert bitegurwa na East African Promoters [EAP] ya Mushyoma Joseph wamamaye mu myidagaduro nka Boubou.

Mbere yo kuririmba yabanje kuganira n’umunyamakuru Lucky ku rugendo rwe muri muzika

Mico The Best yagaragaje ko ari intyoza mu kuririmba live

Mico The Best yaririmbye indirimbo ze zakunzwe hambere ndetse n’izigezweho zirimo Igare

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda by’umwihariko mu njyana ya Afrobeat


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA