AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mwamikazi wanjye, wangize uw’igitangaza-Amarangamutima ya Miss Bahati n’uwo baherutse kurushingana

Mwamikazi wanjye, wangize uw’igitangaza-Amarangamutima ya Miss Bahati n’uwo baherutse kurushingana
10-09-2021 saa 09:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1875 | Ibitekerezo

Miss Bahati Grace na Murekezi Pacifique baherutse gushyingiranwa nk’umugore n’umugabo, bakomeje kubwirana amagambo y’urukundo baragaza akanyamuneza batewe no kuba barabaye umwe.

Impera z’icyumweru gishize zasize Bahati Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda rya 2009 na Murekezi Pacifique, babaye umwe nk’uko babyifuje.

Ni ibirori byitabiriwe n’imbaga yarimo bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk’abahanzi b’ikimenyabose Meddy na The Ben ndetse n’abakobwa batatu begukanye amakamba muri Miss Rwanda ari bo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

Nyuma yo gusezerana kubana mu nzu imwe, Miss Grace na Pacifique bakomeje kugaragaza akanyamuneza batewe no kuba bagiye kwibanira.

Mu butumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga, bwuzuyemo amagambo aryohereye agaragaza ibyiyumvire bya buri umwe.

Miss Grace wifashishije ifoto ari kumwe n’umugabo we bafatanye agatoki ku kandi, yagize ati “Ndi umunyembaraga kuva twatangira kuba turi kumwe kuko wangize uw’igitangaza.”

Kimwe na Pacifique na we washyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyo foto, na we yashyizeho ubutumwa agira ati “Mwamikazi wanjye” ubundi ashyiraho akarangabyiyumvire k’urukundo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA