konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mwiseneza Josiane yemerewe akazi kuri TV1

Mwiseneza Josiane yemerewe akazi kuri TV1
28-01-2019 saa 12:03' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20167 | Ibitekerezo 17

Mwiseneza Josiane wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, yamaze kwemererwa akazi kuri TV1 nk’uko byemejwe n’umuyobozi wayo Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC. Nyuma yo kwambikwa ikamba ry’umukobwa ukunzwe na benshi ariko ntabone irya Miss Rwanda cyangwa ibisonga bye, ubu ngo icyo asabwa ni ugutuza ubundi agahita atangira akazi kuri TV1

Mwiseneza Josiane yamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 aho abantu benshi byagiye bigaragara ko bamushyigikiye ndetse byatumye yemererwa ibintu bitandukanye n’abantu batamuzi ariko bakunze uburyo yitinyutse akigirira icyizere ubwo yajyaga guhatana mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019.

JPEG - 97.3 kb

Hari benshi bakomeje guhamya ko azambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse ko ari nawe ubikwiye ariko amarushanwa yasojwe Miss Rwanda 2019 abaye Nimwiza Meghan mu gihe Mwiseneza Josiane we yegukanye ikamba rya Miss Popularity nka Nyampinga ushyigikiwe n’abantu benshi kurusha abandi.

JPEG - 104.4 kb

Kuri uyu wa mbere mu masaha ya mugitondo nibwo KNC yatangaje ko Mwiseneza Josiane akwiye kubanza akaruhuko hanyuma yazumva yamaze gutuza neza akazajya gutangira akazi kuri TV1, gusa ntiyatangaje imiterere y’ako kazi agiye guhabwa kuri iyi televiziyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 17
Mr. B Kuya 2-02-2019

Amashimwe menshi ku mwanzuro wuje ubushishozi KNC yafashe.

Niyonzima Michel Kuya 1-02-2019

Knc nukuri Warakoze gukora iki gikorwa kuko watanze urugero rwiza nukuri nabandi barebereho pe.

Winny Kuya 30-01-2019

KNC akoze neza kbx God bless u more

Maurice Kuya 30-01-2019

Jose niyihangane niyosi yanone ntuzagire n’umwe urenganya
kd akaje karemerwa

ALINE Kuya 29-01-2019

ego ndumva twe twabaye gagufi tutazabona aho dupfumurira ngo natwe twitabire aya marushanwa nukuri natwe bajye bareka twigeragereze amahirwe nyampinga ni mu mutwe ntabwo ari biriya byose bagenderaho bitubera imbogamizi pe

Surp Kuya 29-01-2019

Icyakora uriya mukobwa afite determination da! Kuva mu ntara ukajya guhangana mu irushanwa n’abanya Kigali bisaba kwihagararaho. Ibaze nkubu agiye avuga amakuru mu kinyarwanda kuri TV 1 ? Nanjye najya nyuzamo nkayareba da!

Ntwari bernard Kuya 28-01-2019

Bwana KNC urakoze cyane guha uyu mukobwa akazi kuko ikurwamo rye muri miss Rwanda ryaratubabaje nkabafana be lMANA iguhe umugisha

Firimini Kuya 28-01-2019

Nukuri imana ihabwicyubahiro josiane wacu imana ikomeze kuba muruhanderwe doreko anakunda gusenga

Janet Kuya 28-01-2019

Mwiseneza josiane ambamo kbs

Uwingabire p Kuya 28-01-2019

Nabandi banabomu byaro banyebaza harimo abanabeza bazi ubwenge nabonabo bigeragereze amahirwe barebere kuri josianne.

Uwingabire protegene Kuya 28-01-2019

Nshimiye Tv1 umutaye akazi nkumwana witinyutse akaza nubwo atabonye amahirwe yogutsindira miss Rwanda,2019

Karemera orivie Kuya 28-01-2019

Erega umwana wa nzwe niwe ukura ise yanjyiye kumwita amwita izina ryiza ngo mwiseneza joziani uwite akwiteho! joze

Alice Kuya 28-01-2019

Arakoze knc hariya ni platform nziza izatuma umushinga we mwiza afitiye ibibondo by’igihugu ujya mu bikorwa niba TV1 ibona hari icyo byamara

jeanine Kuya 28-01-2019

nonese josiane avukahe

jeanine Kuya 28-01-2019

nukuri nanjye josiane namukuze cyane

Harerimana Justin Kuya 28-01-2019

Byiza cyaneee nahumure icyo Imana yashatse ko abacyo azakiba.

Luke Kuya 28-01-2019

Erega nta utashyigikira uriya mwana uretse inyangabirama

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...