AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Najya ndangaza Adversaire ubundi tugatsinda- Shaddyboo ngo nawe Amavubi yayatoza, yavuze Tekiniki yakoresha

Najya ndangaza Adversaire ubundi tugatsinda- Shaddyboo ngo nawe Amavubi yayatoza, yavuze Tekiniki yakoresha
11-10-2021 saa 12:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3248 | Ibitekerezo

Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko na we yashobora gutoza Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru Amavubi ndetse ko ngo we ashobora kubona umusaruro wisumbuyeho kuko ngo hari tekiniki yakoresha kandi igakora yo kurangaza ikipe bahanganye ubundi abakinnyi b’Amavubi bakamariramo ibitego.

Shaddyboo utajya abura icyo avuga ku ngingo runaka iba igezweho, mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje ubwo havugwaga cyane ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ikomeje gutanga umusaruro udashimishije, na we yagize icyo avuga.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo, yagize ati “Ntawananirwa gutoza ikipe itsindwa, nanjye mumpe ntozeho, méthode nakoresha nazajya ndangaza abadversaire [abahanganye n’ikipe] tukabatsinda. U Burundi na Uganda ntabwo byananira na Congo na Tanzaniya.”

Uwitwa St. Umushabitsi kuri Twitter, yamusubije agira ati “Bakina umukino utandukanye cyane n’uwo umenyereye nubwo yose ari imipira y’amaguru ntabwo bakinisha kariya kaguru ka 3.”

Naho uwitwa Jean Paul Mugwaneza we amusubiza agira ati “Iyi tactique yo kurangaza abakinnyi hifashishijwe intuza...ndumva ari nziza, gusa umenya yagira ingaruka ku makipe yombi.”

Uwitwa Frank G we ati “Nawe se koko waje kwisobanukirwa ko uri ikirangaza.....,gusa byo ubwiza bwawe bwarangaza benshi.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA