AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ndi muzima kurushaho- Israel Mbonyi yagaye YouTube yamushyize mu mva akiri muzima

Ndi muzima kurushaho- Israel Mbonyi yagaye YouTube yamushyize mu mva akiri muzima
7-06-2021 saa 11:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 622 | Ibitekerezo

Umuhanzi Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagaye YouTube Channel yatangaje ko yapfuye nyamara akiri muzima, ati “Ndi muzima kurushaho.”

Iyi YouTube Channel yitwa Foster TV Show yashyizeho video ifite umutwe ugira uti “Israel Mbonyi Yitabye Imana/ Urupfu Rutunguranye rw’umuririmbyi Israel Mbonyi Bigoye Benshi kubyakira.”

Aya mashusho y’iminota 4’:56’’ igaragaza Umuhanzi Israel Mbonyi acuranga Guitar aho itangira aririmba ariko yageramo hagati hakazamo umuziki utagira amagambo kugeza irangiye.

Uyu muhanzi uri mu baza ku isonga mu kuba bakunzwe muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yanenze ibi byakozwe n’iyi YouTube Channel.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, ye Israel Mbonyi, yafashe ifoto igaragaza umutwe w’iriya nkuru, anenga ababikoze.

Yayagize ati “Ubu ko ibi byari ngombwa !? Business yama Views Imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo. Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye “NDI MUZIMA kurushaho.”

Bamwe mu bakoresha urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa, bagaragaza ko bababajwe n’ibyakozwe na bariya bantu.

Ingabire Marie Immaculee usanzwe ari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda akaba ari mu bakunze gukoresha urubuga rwa Twitter, yagize ati “Ohhhhh ! Pole sana. Ibi si ugushaka views ni ubugizi bwa nabi.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA