AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ndimbati yariye indimi abajijwe ipeti yakuye mu gisirikare

Ndimbati yariye indimi abajijwe ipeti yakuye mu gisirikare
10-07-2021 saa 15:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5515 | Ibitekerezo

Umukinnyi wa film, Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati yabajijwe ipeti yakuye mu gisirikare ntiyabasha gusubiza ikibazo yabajijwe ahubwo asaba abifuza kurimenya kuzajya kuribaza bo bakoranye mu gisirikare.

Ni Nyuma y’uko Ndimbati ashyiriye hanze ifoto yambaye gisirikare, bigatuma benshi bamwibazaho dore ko abari bazi ko yabaye umusirikare ari mbarwa.

Tariki ya 4 Nyakanga ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, Ndimbati yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto ya kera ari mu gisirikare, aho yahise anahishura ko yari mu basirikare babohoye u Rwanda.

Iyi foto yaherekejwe n’amagambo agira ati “intego yari iyo kubohora u Rwanda.”

Iyi foto yazamuye amarangamatima ya benshi bagiye bibaza byinshi, bamwe batungurwa no kuba uyu mugabo yarabaye umusirikare.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe ku ipeti yakuye mu gisirikare, Ndimbati yavuze ko yarikuyemo ariko atajya kurivuga ahubwo ngo abamuzi bazabaze abo babanye bazaribwirwa.

Ati “ipeti narikuyemo, narindifite ariko hari abo twabanye bakirimo, hari abo twabanye bavuyemo, abo bose uzabasha kugirirwa umugisha hari uwo bazahura amubwire ati uriya ndamuzi, kandi ndabizi ahari abajya bahura n’abasirikare, abo twabanye bakababwira bati uriya turamuzi, tumuzi gutya na gutya.”

Ndimbati avuga ko Umunsi wo Kwibobora awishimira cyane kuko umwibutsa byinshi, umusubiza mu buzima yanyuzemo butari bworoshye ariko we na bagenzi be barwananye uru rugamba bakaba barageze ku ntego bari bariyemeje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA