AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ne- Yo waririmbye Miss Independent na Meddy bagiye gutaramira mu Rwanda

Ne- Yo waririmbye Miss Independent na Meddy bagiye gutaramira mu Rwanda
20-08-2019 saa 13:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2196 | Ibitekerezo

Umuririmbyi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika wamenyekanye cyane mu ndirimbo Miss Independent, na Meddy ni bamwe mu byamamare bitegerejwe mu Rwanda bizataramira abanyarwanda n’ inshuti z’ u Rwanda mu muhango wo kwita izina abana b’ ingagi.

Byatangajwe n’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Iterambere RDB mu kiganiro cyagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Kabili tariki 20 Kanama 2019.

Umuhango wo kwita izina abana 25 b’ ingagi uzabera mu karere ka Musanze tariki 6 Nzeli 2019.

Uyu muhango kandi uzitabirwa n’ umunyamideli uzwi cyane Naome Campbell, umukinnyi w’ umupira w’ amaguru Tony Adams wamenyekanye muri Arsenal na Louis Van Gaal watoje amakipe nka Manchester United yo mu Bwongereza na Barcelona yo muri Espagne.

Umuyobozi w’ Ishami ry’ ubukerarugendo muri RDB , Belyse Kaliza yavuze ko Urwego rw’ ubukerarugendo mu Rwanda rukomeje gutera imbere kuko umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo 1 711 000 bivuze ko biyongereyeho 8% ugereranyije no mu mwaka wa 2017.

Mu bikorwa biteganyijwe mu muhango wo kwita izina uyu mwaka u Rwanda ruhaza inka 729 zizahabwa abatishoboye muri gahunda yo gufasha abaturiye za pariki. Abazahabwa inka ni abo mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Kuva muri 2005 buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo kwita izina abana b’ ingagi.

Muri mwaka kandi 10% ku mufaranga yavuye mu bukerarugendo akoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage baturiye za pariki.

Kuva muri 2005 u Rwanda rumaze gukoresha mu bikorwa biteza imbere abaturiye za pariki miliyari 5 na miliyoni 23.

Ne-Yo wamamaye mu ndirimbo Miss Independent azasusurutsa abazitabira kwita izina 2019

Umunyamideli Naome Campbell nawe azita izina ingagi

Tony Adams ni umwe mu bashyitsi bategerejwe mu Kwita Izina

Ngabo Medard , Meddy nawe ategerejwe mu Rwanda ngo asusutse abazitabira kwita izina 2019

Louis Van Gaal ni umwe mu bashyitsi bategerejwe mu Rwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA