AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ni impirimbanyi y’iterambere ry’umuco-Muyoboke Alexis avuga kuri Twahirwa wagiriwe icyizere na Perezida Kagame

 Ni impirimbanyi y’iterambere ry’umuco-Muyoboke Alexis avuga kuri Twahirwa wagiriwe icyizere na Perezida Kagame
13-11-2020 saa 07:47' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1278 | Ibitekerezo

Umujyanama w’abahanzi akaba n’impirimbanyi y’iterambere ry’umuziki mu Rwanda, Muyoboke Alexis yagaragaje amarangamutima n’ishema yetewe no kuba mugenzi we, umuhanzi Twahirwa Aimable yagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika akamuha inshingano muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Ugshyingo 2020, niyo yashyizeho abayobozi barimo na Aimable Twahirwa wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Twahirwa nk’umwe mu bazwi muri muzika ndetse uretse kuba yarabaye umuhanzi yanakunze kuba umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irurshanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Guhabwa inshingano n’umukuru w’igihugu ni ibintu byakoze ku mutima abarimo Muyoboke Alexis wavuze ko ari ishema kandi azabahagararira neza.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ntewe Ishema no kuba mu gihugu cyiza kiyobowe nawe Nyakubahwa Perezida Kagame ureberera abanyarwanda ukamenya ibyo bakeneye kandi mu gihe gikwiye.”

Muyoboke avuga ko “Ni iby’agaciro kuri njye, umuhanzi ndetse n’undi muntu wese ubarizwa mu ruhando rw’ubugeni n’ubuhanzi kumva ko umuhanzi Aimable Twahirwa yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.”

Avuga ko kandi Twahirwa azwiho kuba impirimbanyi y’iterambere ry’umuco n’ubuhanzi muri rusange kuva mu mabyiruka ye.

Yakomeje agira ati “Nizeye ntashidikanya ko agiye kuduhagararira neza kandi azabasha kugeza ubutumwa aho mwamutumye Nyakubahwa Perezida.”

Aimable Twahirwa mu ruhando rw’imyidagaduro

Aimable Twahirwa yahawe umwanya muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco asanzwe ari umuhanzi ubimazemo igihe kuko yanabyigiye.

Ni umwe mu bakunze kugaragara ahabera ibitaramo afasha ababiteguye mu migendekere myiza yabyo.

Yagiye akorana hafi n’ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, aho kenshi wasangaga ari umwe mu bashinzwe gukurikirana imigendekere yabyo.

Aimable Twahirwa yize mu ishuri rizwi cyane mu bijyanye n’ubuhanzi “Ecole Internationale de théâtre Jacques Lecoq” ry’i Paris mu Bufaransa.

Anafite impamyabumeyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho.

Twahirwa yabaye umuyobozi wa National University Center of Arts and Drama (UCAD), ikigo cyitaga ku buhanzi, ubugeni n’amakinamico muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko rya Kimisagara, aho umuziki wari kimwe mu bigize ubuzima bwe bwa buri munsi.

Muri icyo gihe kandi Twahirwa yayoboye kimwe mu bigo Mpuzamahanga bitagengwa na Leta cy’Abadage cya “La Benevolencija HTF”.

Yateguye ibitaramo byinshi by’umuco, aho yanatoje abaririmbyi, ababyinnyi n’abakina amakinamico mu Itorero rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare ryitwa Indangamuco.

Yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo ‘’Festival Interuniversitaire des Arts de Butare (FIAB)’’, Pan African Festival for Dance (FESPAD) na The East African Festival of Arts and Culture (JAMAFEST).

Twahirwa ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyafurika batorewe kuba mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa mpuzamahanga y’ubuhanzi (Arts Competitions) yiswe “Jeux de la Francophonie/2013”. Yabereye i Nice mu Bufaransa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA