AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ntajya yiburira : Rihanna ubu acuditse n’umuraperi ASAP Rocky

Ntajya yiburira : Rihanna ubu acuditse n’umuraperi ASAP Rocky
20-05-2021 saa 08:51' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1484 | Ibitekerezo

Umuraperi w’Umunyamerika ASAP Rocky we ubwe yatangaje ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuririmbyi Rihanna wavuzwe mu rukundo n’abagabo banyuranye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru GQ, uyu muraperi ASAP Rocky yavuze ko Rihanna ari "urukundo rw’ubuzima bwanjye."

Ibihuha ku kuba aba bahanzi b’ibyamamare baba barimo kureshyanya byatangiye mu ntangiriro ya 2013, ubwo uwo muraperi yashyigikiraga Rihanna mu bitaramo bizwi nka Diamonds World Tour yakoreye mu bice bitandukanye by’isi.

Yagize ati "Birashoboka ko ari nk’umwe wihariye mu bandi bantu miliyoni. Ntekereza ko iyo ubizi uba ubizi. Ni we wa nyawe".

Bombi bagaragaye mu mashusho y’indirimbo Fashion Killa ya ASAP Rocky yasohotse muri 2013.

Kuva bagera mu rukundo, bagiye bagerageza kwirinda gufotorwa n’aba-’paparazzi’ bari hamwe, nkuko iyo nkuru y’icyo kinyamakuru ikomeza ibivuga.

Uyu muraperi avuga ko umukunzi we yagize uruhare mu muzingo (album) mushya we w’indirimbo, uzagaragaramo n’umuhanzi w’Umwongereza Morrissey.

Mu mwaka wa 2019, ASAP Rocky - izina rye ubundi ni Rakim Mayers – yahamijwe ibyaha by’uburwanyi i Stockholm muri Sweden (Suède), akatirwa igihano gisubitswe cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Urwo rubanza rwagarutsweho mu mahanga ubwo uwari Perezida w’Amerika Donald Trump na we yaruvugagaho, avuga ko ASAP Rocky arimo kurenganywa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA