AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

’Numvaga nshobora kuzapfira muri Cote d’Ivoire’-Eddy Kenzo wari wangiwe gutaha kubera Covid-19

’Numvaga nshobora kuzapfira muri Cote d’Ivoire’-Eddy Kenzo wari wangiwe gutaha kubera Covid-19
29-03-2020 saa 05:52' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 2050 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Edirisa Musuuza, uzwi nka Eddy Kenzo ubu ari mu byishimo nyuma nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi za Uganda zimufashije kuva mu buzima bubi bw’akato akagaruka mu gihugu nyuma y’aho Perezida Museveni atangiye itegeko ko imipaka yose y’igihugu ifungwa n’indege ziza muri Uganda zigahagarikwa kubera Coronavirus, uyu muhanzi akaba yari yaritabiriye iserukiramuco rya Masa ryabereye muri Cote d’Ivoire ariko ntahite ataha.

Ubwo Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangazaga ko icyorezo cya Coronavirus cyageze muri iki gihugu, Perezida Museveni yahise atanga amabwiriza ku banya Uganda agamije gukumira no kwirinda gukwirakwiza iyi ndwara.

Eddy Kenzo akimara kubona izi ngamba aho yari mu gihugu cya Cote d’Ivoire yahise atahwa n’ubwoba bwo kuba igihugu cye gifunze imipaka ari mu gasozi mu buryo atari yiteguye kuko yiteguraga no gutaha.

Eddy Kenzo yahise ajya kuri Instagram ye agaragaza ko ababajwe no kuba atemerewe gusubi iwabo muri Uganda. Ati ”Bivuzeko ntemerewe gusubira mu rugo !” Arangije arenzaho emoji zigaragaza amarira ashoka mu maso.

Eddy Kenzo yafashijwe n’inzego z’ubuyobozi za Uganda gutaha mu gihugu nyuma y’ubutumwa butandukanye yakomeje kujya ayandika atabaza avuga ko atamerewe neza muri Cote d’Ivoire aho yasabaga ko yakwemererwa gutaha wenda agashyirirwa mu kato muri gereza ariko ari mu gihugu cyamubyaye.

Muri Cote d’Ivoire naho icyorezo cyagezeyo ndetse ubu kimaze kwandura abarenga 100 muri iki gihugu kuburyo kimwe n’ibindi bihugu byose nacyo cyagiye mu bihe bidasanzwe ku buryo nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo ngo agire aho ajya.
Ubwo Eddy Kenzo yageraga muri Uganda yabwiye itangazamakuru uburyo ibintu byifashe muri iki gihugu ku bijyanye n’ingamba zikomeye zo gukumira Covid-19.

Eddy Kenzo yari yaragiye mu iserukiramuco rya Masa Uganda ifunga ingendo z’indege n’imipaka atari yagaruka mu gihugu

Yavuze ko muri iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika uwibeshye agakora urugendo mu nzira cyangwa bakamusanga hanze saa mbili (20h00’) z’umugoroba akubitwa iz’akabwana bityo we akaba yari ari mu nzu adashobora kuyisohokamo ku buryo yari afite ubwoba ko ashobora no kuzayipfiramo mugihe ataba asubiye iwabo.

Icyorezo cya Coronavirus kimaze kwibasira isi yose cyatumye ibiguhu byinshi bifata ingamba zo kugikumira ziganjemo gufunga imipaka no kubuza abaturage kuva mu ngo zabo birinda ingendo zidafite impamvu. Mu Rwanda kimaze kwandura abantu 60 mugihe ku isi yose abamaze kwandura abasaga ibihumbi 645 naho abagera ku bihumbi 30 bamaze guhitanwa nacyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA