AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma y’amezi ane bakoze ubukwe Platini n’umugore we bibarutse imfura

Nyuma y’amezi ane bakoze ubukwe Platini n’umugore we bibarutse imfura
22-07-2021 saa 13:34' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1204 | Ibitekerezo

Ibyishimo ni byose kwa Nemeye Platini n’umufasha we Ingabire Olivia bamaze amezi ane bakoze ubukwe, bibarutse umwana wabo wa mbere.

Ikinyamakuru Igihe dueksha aya makuru, kivuga ko umwe mu nshuti za hafi z’uriya muryango, yatangaje ko Platine na Olivia bibarutse umwana w’umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

Uyu muntu utifuje ko atangazwa, yavuze ko yaba umubyeyi ndetse n’umwana yibarutse, bameze neza aho bari mu bitaro aho yabyariye.

Platini utaragira icyo atangaza kuri iyi nkuru nziza itashye mu muryango we, yaciye amarenga y’ibyishimo ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yari yanditse amagambo kuri status ye agira ati “Imana yanjye irahambaye.”

Platini utarakunze gutangaza umukunzi we, tariki 06 Werurwe we na Olivia baraye bitwa umugore n’umugabo mu mategeko kuko ari bwo basezeranye mu murenge.

Ntibyatinze kuko tariki 20 Werurwe, bakoze imihango yo gusaba no gukwa mu birori byari binogeye ijisho, nyuma y’icyumweru kimwe gusa ku wa 27 Werurwe basezerana imbere y’Imana.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, Platini na Olivia bakoze ubukwe mu bihe bya COVID-19 bugatahwa n’abantu bacye, biyakiriye muri Landmark Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA