AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma ya Bruce Melody na Meddy yasubitse ibitaramo yari gukorera i Burundi

Nyuma  ya Bruce Melody na Meddy yasubitse ibitaramo  yari gukorera i Burundi
27-12-2018 saa 10:45' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 828 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza 2018, Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy yatangaje ko atakigiye i Burundi mu bitaramo byo gusoza umwaka wa 2018, ku bw’impamvu z’umutekano. Ibi abitangaje nyuma y’amasaha make na mugenzi we Bruce Melody atangaje ko atazaba agitaramiye muri iki gihugu cy’abaturanyi kubera iterabwioba yashyizweho.

Aba bahanzi bombi basubitse urugendo rwabo mu Burundi nyuma y’ibimaze iminsi bihwihwiswa ko bazagirirwa nabi nibaramuka bageze muri iki gihugu kitabanye neza n’u Rwanda.

Meddy yari yatumiwe nk’umuhanzi w’imena mu bitaramo bibiri byari bubere mu mujyi wa Bujumbura. Aho icya mbere cyari giteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2018 muri Boulevard de l’Uprona, ikindi kikabera ahitwa Le Costa Beach tariki 29 Ukuboza.

Bruce Melody nawe yagombaga kujya mu Burundi gutaramira abakunzi be mu bitaramo bibiri, harimo icyagombaga kuba kuri noheli kikabera mu Gitega n’ikindi cyari kubera i Bujumbura ku wa 28 Ukuboza 2018.

Kuva aba bahanzi batangaza ko bazataramira Abarundi muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, hari ubutumwa bwakomeje gukwirakwizwa na bamwe bavuga ngo nibagera muri iki gihugu ‘bazabameza’, bivuga ko bazabica.

Mu minsi ishize nibwo bamwe mu bashinzwe gutegura ibi bitaramo Meddy yari yatumiwemo, batangaje ko umutekano we uzaba umeze neza ndeetse ko yateguriwe itsinda ry’abapolisi bazaba bamucungiye umutekano.

Meddy nawe yakomeje kwihagararaho akavuga ko byanze bikunze agomba kujya gutaramira Abarundi, n’ubwo ubutumwa bw’inshuti ze bwisukiranyaga bumusaba ko yahagarika uru rugendo ku mpamvu z’umuterkano we.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati "Ubuyobozi bukurikirana ibikorwa bya Meddy bubabajwe no kubamenyesha ko ibitaramo yateganyaga mu Burundi byasubitswe kubera ibibazo by’umutekano."

Meddy yasohoye itangazo rivuga ko atakigiye mu Burundi kubw’impamvu z’umutekano

Yavuze ko ibyo bitaramo byimuriwe igihe kitazwi ariko yihanganisha abari baguze amatike abizeza ko bidatinze bazataramana.

Meddy yagize impungenge z’umuteano we nawe asubika ibitaramo by’i Burundi

Bruce Melodie yahishuye ko yakiriye ubutumwa bumutera ubwoba bituma asubika ibitaramo yari afite i Burundi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA