AMAKURU

UKWEZI

Paccy yariye iminwa ubwo yabazwaga ku birango by’indirimbo agiye gusohora byafashwe nk’urukozasoni

Paccy yariye iminwa ubwo yabazwaga ku birango by’indirimbo agiye gusohora byafashwe nk’urukozasoni
24-10-2018 saa 10:29' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8289 | Ibitekerezo 5

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 23 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto y’ikibuno cy’umukobwa cyanditseho amagambo abiri IBYA-TSI yashyizwe hanze n’Umuhanzikazi Odda Paccy ashaka kugaragaza indirimbo ye nshya ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Ubu buryo Odda Paccy yashatse kugaragazamo indirimbo ye yise ’Ibyatsi’ ntabwo bwakiriwe neza n’abatari bake, aho abenshi bagerageje kumujora bavuga ko ibyo yakoze bisa no guta umuco abandi bakavuga ko ari urukozasoni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyamakuru ba Radio10 mu kiganiro zinduka bavugishije umuhanzikazi Odda Paccy bamubaza byinshi ku ifoto yashyize ahagaragara ndetse n’amagambo ayanditseho yateye abantu kwibaza byinshi.

Paccy yavuze ko ifoto yakozwe mu rwego rwo kugaragaza udushya akoresheje ubugeni ashimangira ko bidafite aho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza.

Yagize ati “ Biterwa n’ibyo abantu bashaka kubona, njye ijambo nanditseho ni ibyatsi ni uko byanditswe bitandukanye. Ikibuno cyo ntacyo gitwaye, cyane ko atari icyanjye. Byari kuba ikibazo iyo aba ari icyanjye abantu bakaba barimo kuvuga ko Paccy yambaye ubusa.”

Uyu muhanzikazi utajya utana n’udushya, yakomeje avuga ko mu buhanzi umuntu agomba kwandika amagambo uko ashaka, bityo kuba yanditse IBYA maze TSI akaza kuyandika nyuma ngo ni bwo buryo we yahisemo cyane ko ngo iyo ashaka yari kubicurika.

Yavuze ko abantu bagomba gutegereza indirimbo igasohoka bakumva ubutumwa buyikubiyemo mbere yo kugira icyo bayivugaho.

Umunyamakuru yabajije Paccy ubutumwa yashakaga gutanga mu ifoto yasohoye, maze arya iminwa, avuga ko bagomba gutegereza bakumva ibiri mu ndirimbo.

Yagize ati “Ubutumwa reka dutegereze ku wa Gatanu si kera. Ubutumwa buzaba buri mu ndirimbo.”

Umuhanzi kazi Odda Paccy aherutse kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bushize no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yakinze ikoma ku myanya ye y’ibanga. Icyo gihe nabwo yamaganiwe kure bamushinja kwangiza umuco nyarwanda.

JPEG - 55.2 kb

Uburyo Paccy yanditse izina ry’indirimbo ye nshya bikomeje kuvugwaho byinshi

JPEG - 131.1 kb

Oda Paccy yaherukaga kuvugisha benshi ubwo yasohoraga ifoto yikinze ikoma ku myanya y’ibanga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Lamar Kuya 31-10-2018

Ni agahoma munwa pe!!!!ngo baba bashaka abagabo babaha amafaranga doreko aribo ba sponsor b’imibiri yabo!iki kibazo leta ikwiriye kugifatira ingamba zikakaye dusanzwe dufite umuco mwiza ndetse n’amahanga arabidukundira akanabitwubahira none abantu nkaba ni gute baharabika umuco wacu ngo tubyemere.Ahubwo itegeko rishyirweho rihana bene nkabo bashyize isoni!

irakaj10@yahoo.fr Kuya 27-10-2018

mubataye umuco ntako atagize mukugira ikinyabupfura,naho kubagisigasira umuco nyarwanda ni amahano yakoze gusa njye njye mbona ntagahunda yo kwisubiraho kuko muminsi iri imbere azanifotoza ikoma yarikuyeho ,ntawuhana uwahanutse.

gggggg Kuya 27-10-2018

Abantu babishyize muri logic zabo,ikibazo nuko yatandukanyije ijambo iyo arifatanya ntibyari kuvugishabantu.

bebe Kuya 25-10-2018

ariko njye ndumva ijambo ibyatsi ryumvikana ahubwo mwebwe mufite uko mushka kubifata naho ubundi nibintu bisanzwe ibyatsi bibaho ahubwo iyi ndirimbo njye nayemeye ninayo ndirimbo nziza muzo yakoze zose.

Judae Kuya 25-10-2018

Muramurenganya. Nibyo bahoramo. Baziko aribwo buzima abantu bose babamo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...