AMAKURU

UKWEZI
pax

Patrick wo mu ikinamico ‘Urunana’ yavuze ku mubano udasanzwe w’abo bakinana barimo na Minisitiri Bamporiki

Patrick wo mu ikinamico ‘Urunana’ yavuze ku mubano udasanzwe w’abo bakinana barimo na Minisitiri Bamporiki
28-05-2020 saa 12:57' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5150 | Ibitekerezo

Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick mu ikinamico Urunana yavuze ko abo bakinana muri iyi kinamico y’uruhererekane itambuka kuri Radio bamaze kuba nk’umuryango nk’abavandimwe be bitewe n’uburyo baba babanye umunsi ku munsi.

Uyu musore winjiye mu ikinamico urunana mu 2012, avuga ko kuva yakuranye inzozi zo kuba umunyamakuru, gukina ikinamico cyangwa filime ariko yishimira ko byose yabigezeho nk’uko yahoraga abirota akiri muto.

Sibomana, ni umwana wa batanu, yavukiye 12 Gicurasi 1985, mu Kagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu 2007, aribwo yashakishije uburyo yakwinjira mu ikinamico urunana aza kwandika ibaruwa ibisaba ayijyana nyuma aza guhamagarwa mu igeragezwa mu 2012.

Nk’abantu bahuriye ku kintu ari benshi bagira amabwiriza bagendera, Sibomana avuga ko mu Urunana abantu bose bubahiriza amabwiriza batitaye ku mazina cyangwa inshingano bafite hanze.

Yatanze urugero kuri Minisitiri Bamporiki Edouard ukina yitwa ‘Kideyo’ avuga ko ari umwe mu bantu bubahiriza cyane amabwiriza.

Yakomeje agira ati “Ukuntu dukina, turagenda niba bavuze ngo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu tuzajya gufata amajwi, hari ikipe y’abantu bajyayo ku wa Gatandatu abandi ku wa Gatanu bitewe n’igice bagiye gukina n’uko bazakinana.

Hari umuntu warimo ambaza ngo ese buriya Minisitiri Bamporiki iyo ahageze ntahita abanza ngo atange abandi ? Buriya hariya twese mu Urunana turi umuryango umwe, turi abavandimwe, usanga ahubwo nka Bamporiki we iyo ahageze yitwara neza mbese agira ukwicisha bugufi cyane navuga ko afite umwuka w’Ubumana.”

Sibomana usanzwe unakina mu ‘Itorero Indamutsa’ zo kuri RBA avuga ko afite inzozi zo kugera ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’itangazamakuru, gukinama amakinamico na filime muri rusange.

Reba hano ikiganiro cyose wumve byinshi uyu musore yatangaje

Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick mu ikinamico ’Urunana

Amafoto&Video : Kwizera Remmy Moses


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...