AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RIB yataye muri yombi Umuraperi Danny Nanone

RIB yataye muri yombi  Umuraperi Danny Nanone
20-09-2022 saa 11:21' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2458 | Ibitekerezo

Umuraperi nyarwanda wamamaye nka Danny Nanone, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera gukurikiranwaho gukubita no gukomeretsa umugore bivugwa ko babyaranye.

Danny Ntakirutimana wamamaye nka Danny Nanone, yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje ko uyu musore ari mu maboko yarwo kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Arakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rukomeje iperereza kugira ngo ukekwaho gukora icyaha akorerwe dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Danny Nanone uri mu baraperi bigeze kugerwaho mu Rwanda, yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo n’izakunzwe nka Forever n’iyitwa Irijoro yakoranye na Christopher


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA