AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rick Ross yabuze icyo avuga ku kimero cya Mobetto wabyaranye na Diamond

Rick Ross yabuze icyo avuga ku kimero cya Mobetto wabyaranye na Diamond
20-05-2021 saa 09:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4322 | Ibitekerezo

Umuraperi rurangiranwa Rick Ross yatunguwe n’ikimero cya Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond, ubwo yashyiraga ifoto kuri instagram uriya muraperi akaba uwa mbere uyitangaho igitekerezo agashyiraho uturangabyiyumviro (Emoji) tugaragaza ko yishimiye ikimero cy’uriya mugore.

Uyu mugore ukundwa n’abagabo benshi kubera uburanga n’ikimero bye bifite bacye, yashyize ifoto kuri instagram maze abagabo benshi batangarira icyo kimero kitagereranywa.

Mu batangariye iyo foto, harimo Umuraperi ukomeye muri Amerika Rick Ross wanatanze abandi kuyitangaho ibitekerezo ubwo yashyiragaho uturangabyiyumviro cyangwa Emoji tugaragaraza ko yatunguwe n’uwo mugore.

Utwo turangabyiyumviro twa Rick Ross ubundi dushatse gusobanura ko umuntu yumiwe yabuze icyo arenza ku kintu kiza abonye ndetse n’utugaragaza urukundo ruhebuje ukunze ikintu.

Ni ibintu byatunguye benshi mu bakurikira uriya mugore kubona icyamamare nka Rick Ross ukurikirwa na Miliyoni 12 kuri Instagram aba uwa mbere mu guganga ibitekerezo kuri iyo foto igaragaza ikimero gihebuje cya Mobetto.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA